Home Politike Icyo Evode Uwizeyimana yavuze amaze kugirwa Umusenateri

Icyo Evode Uwizeyimana yavuze amaze kugirwa Umusenateri

0

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, yashimiye byimazeyo umukuru wigihugu kumugira Umusenateri muri bamwe mu basimbuye abarangije manda zabo.

Uwizeyimana yagize ati “Nshingiye ku kuba nashyizwe mu basenateri, amahirwe akomeye ngize mu buzima bwange, ndagirango nshime byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku kizere yongeye kungirira, Nyakubahwa, mfite umurava udasanzwe, ishema, ndishimye kandi niyemeje gukorera igihugu cyacu mubereye umuyobozi mwiza.”

Following my appointment to the Senate, the biggest privilege of my life, I want to express my boundless gratitude to H.E @PaulKagame for the renewed confidence. Your Excellency, I’m highly energetic, loyal, proud and committed to serving our Nation under your Great Leadership.

— Evode Uwizeyimana (@EvodeU)

Kuri uru rutonde hariho Evode Uwizeyimana wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaza kuva kuri uyu mwanya yeguye nyuma y’ibyari byamuvuzweho byo guhohotera umugore ucunga umutekano.

Imyitwarire ya Evode Uwizeyimana yagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu gikorwa cyo gutangiza Umwiherero wabaye muri Gashyantare 2020, kimwe n’abandi bari bamaze iminsi bahagaritswe barimo Dr Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima wavuzweho kubeshya na Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wavuzweho ruswa.

Abandi basenateri bashyizweho na Perezida Kagame ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre wari Perezida wa Ibuka, Kanziza Epiphanie na Twahirwa Andre.

Abasenateri bane bariyongera ku bandi babiri baherutse gutorwa n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ari bo Mukakarangwa Clotilde na Mugisha Alexis

.

Abasimbuwe n’aba batandatu (6) ni Senateri Karangwa Chrisologue, Hon Karimba Zephyirin, Hon Uyisenga Charles, Hon Mukakarisa Jean d’Arc, Hon Uwimana Consolee na Hon Nyagahura Marguerite.

 

 

 

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTrump na Biden bakwepye ibibazo bimwe na bimwe mu kiganiro bagiranye
Next articleKamonyi: CORONA yakomye mu nkokora imyigire y’abana b’inshuke

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here