Home Amakuru Idriss Déby agiye gushyingurwa Perezida Macron niwe utarahagera

Idriss Déby agiye gushyingurwa Perezida Macron niwe utarahagera

0

Umuhango wo gusezera bwanyuma perezida wa Tchad Idriss Déby Itno uteganyijwe kuri uyu wa gatanu mu murwa mukuru N’Djamena mbere yo gushyingurwa aho avuka ku gicamunsi.

Yishwe ku wa mbere ku rugamba rwo kurwanya abarwanyi b’umutwe washinzwe n’abasirikare batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe mu 2016.

Abakuru b’ibihugu bya Mali na Gineya bahageze, kandi biteganijwe ko Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, na we azerekeza i N’Djamena nubwo inyeshyamba zaburiye ko abayobozi b’amahanga batagomba kwitabira kubera impamvu z’umutekano.

Nyuma y’icyubahiro cya gisirikare n’amagambo y’abanyacyubahiro batandukanye bavuga kuri Idriss Deby, isengesho ryo kumusezeraho rirabera ku musigiti mukuru wa N’Djamena.

 Nyuma ya saa sita, umurambo wa Bwana Déby urajyanwa i Amdjarass, umudugudu muto uri hafi y’umujyi yavukiyemo wa Berdoba, ku birometero birenga 1.000 uvuye ku murwa mukuru, hafi y’umupaka wa Sudani.

Perezida Déby yagize uruhare runini mu kubungabunga umutekano mu karere ka Sahel.

Akanama ka gisirikare kayobowe n’umuhungu we, Jenerali Mahamat   ushyigikiwe n’ingabo kandi ashyigikie n’Ubufaransa bwahoze bukolonije iki gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAdeline Rwigara yitabye RIB ashinjwa ibyaha we yita ko bisekeje
Next articleBoris Johnson yasabye imbabazi ku irondaruhu ryakorewe abirabura baguye mu ntambara y’Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here