Home Amakuru Idriss Deby yatorewe kuyobora Tchad ku nshuro ya gatandatu

Idriss Deby yatorewe kuyobora Tchad ku nshuro ya gatandatu

0

Perezida wa Tchad umaze igihe, Idriss Deby yatsinze amatora ku majwi amajwi hafi 80% by’agateganyo nkuko byatangajwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Iyi ni manda ya gatandatu atsinze yikurikiranya, yiyongerera ku myaka 30 amaze kubutegetsi.

Habaye ibirori mu murwa mukuru, N’Djamena.

“Umukandida wacu Idriss Deby Itno yatsinze icyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida. Turabona ko ari intsinzi ebyiri kuko yanashoboye kwirukana abaterabwoba ku butaka bwacu.

Umwe mu bashyigikiye Drby yemera ko Tchad izaba ifite umutekano iyobowe na Bwana Deby, yagize ati: “Turashaka amahoro, nta kindi uretse amahoro. Abantu bakomeze gutuza, kuko igihe cyose Marshal (Deby) azabaho tuzabaho mu mutekano.”

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bahakanye ibyavuye mu matora.

Umuyobozi ushinzwe kwiyamamaza kwa Bwana Deby yavuze ko perezida yifuzaga kwishimira intsinzi hamwe n’abamushyigikiye ariko ko bitamukundiye kuko yari kumwe n’ingabo ze mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ingabo za Tchad zavuze ko zakomye mu nkokora inyeshyamba zashakaga gufata umujyi wa N’Djamena, zica abarenga 300.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagize guverinoma bari gusobanurirwa raporo nshya ivuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside
Next articlePerezida Kagame yakoreye urugendo rwambere hanze y’igihugu muri 2021
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here