Home Uburezi Igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa cyatangajwe

Igihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa cyatangajwe

0

Nyuma y’iminsi 37 yari amaze afunze, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali agiye kongera gufungurwa.

Amashuri yo muri Kigali agiye gufungura(photo BBC)

Iki cyemezo cyo gufungura aya mashuri kiri mu myanzuro yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yavuze ko amashuri yo mu Mujyi wa Kigali azafungura ku wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021.

Iyi minisiteri kandi yasabye ababyeyi kwitegura no gushakira abanyeshuri ibyangombwa nkenerwa by’ishuri.

Ntabwo ari ababyeyi gusa basabwa kwitegura, kuko iyi minisiteri isaba ibigo by’amashuri nabyo birasabwa kwitegura kwakira abanyeshyuri hakorwa isuku, ndetse hategurwa n’ibindi byose bikenewe kugira ngo amasomo azahite atangira.

Uyu mwanzuro watangajwe mu gihe ingendo zihuza uturere ndetse n’izihuza intara n’Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka gusa ku bagiye gushaka serivisi za ngombwa zirimo iz’ubuvuzi n’ubukerarugendo.

Ku birebana n’abanyeshuri n’abarimu bari mu ntara kubera ingendo zifunze bazafashwa kugera ku bigo byabo.

Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Uburezi yari imaze iminsi itangaje ko irimo gutegura gahunda y’ingengabihe nshya izubahirizwa, mu rwego rwo gushyira ku murongo imyigire yakomwe mu nkokora na Covid-19

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Basanze yapfuye, amanitse amaguru
Next articleMifotra irasenya amasendika yitwaje ko ishyigikiwe na Cyama

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here