Home Amakuru Igihugu cya Belarus cyahawe ibihano bitoroshye nyuma yo kuyobya indege

Igihugu cya Belarus cyahawe ibihano bitoroshye nyuma yo kuyobya indege

0

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) wafashe icyemezo cyo guca indege zo muri Belarus/ Biélorussie mu kirere cy’ibihugu byo muri uwo muryango, nyuma yuko ku cyumweru indege iyobejwe ikerekezwa mu murwa mukuru Minsk, umunyamakuru unenga leta wari uyirimo agatabwa muri yombi.

Mu nama yabereye i Buruseli mu Bubiligi, abategetsi bo mu bihugu 27 bihuriye muri EU banasabye kompanyi z’indege zo muri EU kutaguruka hejuru y’ikirere cya Belarus.

Banasezeranyije ko icyo gihugu kizafatirwa n’ibindi bihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Umunyamakuru Roman Protasevich, w’imyaka 26, yari ari mu ndege yavaga mu Bugereki yerekeza muri Lithuania, yahinduriwe inzira bivugwa ko hari inkeke z’igisasu cyari kigiye guturika.

Ibihugu by’i Burayi n’Amerika byashinje Belarus “gushimuta” iyo ndege ya kompanyi Ryanair.

Ubu habonetse videwo igaragaza Bwana Protasevich nyuma yuko afungiwe ku kibuga cy’indege cya Minsk, videwo isa nk’iyafashwe yashyizwe ku gahato.

Muri iyo videwo, yatangajwe ku wa mbere nimugoroba, uwo munyamakuru yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza ndetse bisa nkaho yemeye ibyaha byose aregwa na leta ya Belarus.

Ariko impirimbanyi – zirimo n’umukuru w’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu – zanenze iyo videwo, zivuga ko bisa nkaho Bwana Protasevich yocyejwe igitutu ngo yemere ibyaha aregwa.

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko ibyakozwe n’abategetsi ba Belarus “birenze ukwemera”, ko ari “ibitero biteye isoni byagabwe ku batavuga rumwe muri politiki no ku bwisanzure bw’itangazamakuru”.

Se wa Bwana Protasevich yabwiye BBC ko afite ubwoba ko umuhungu we ashobora gukorerwa iyicarubozo (cyangwa kuborezwa igufa mu Kirundi).

Ku wa mbere, Dmitri Protasevich yavuze ko afite ubwoba bw’ukuntu umuhungu we azafatwa n’abategetsi bo muri icyo gihugu avukamo cya Belarus.

Mu kiganiro cyo mu buryo bwa videwo, yagize ati: “Twizeye ko azahangana na byo. Dufite n’ubwoba bwo kubitekerezaho gusa, ariko ashobora gukubitwa no gukorerwa iyicarubozo. Rwose tubifitiye ubwoba”.

Yagize ati: “Mu by’ukuri twaguye mu kantu kandi turababaye rwose. Ibintu nk’ibi ntibyari bikwiye kuba bibaho hagati mu Burayi mu kinyejana cya 21”.

Videwo yerekana Roman Protasevich yagaragaye ku wa mbere nimugoroba
Videwo yerekana Roman Protasevich yagaragaye ku wa mbere nimugoroba

Uwo se w’uyu munyamakuru yakomeje agira ati: “Twizeye ko amahanga yose, harimo n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, azotsa igitutu abategetsi mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere”.

“Twizeye ko igitutu kizatanga umusaruro abategetsi bakabona ko bakoze ikosa rikomeye cyane”.

Iby’ibanze wamenya kuri Belarus

Iherereye hehe? Mu burasirazuba hari inshuti yayo Uburusiya, naho mu majyepfo hari Ukraine.

Mu majyaruguru no mu burengerazuba hari ibihugu bya Latvia (Lettonie), Lithuania na Poland (Pologne) byo muri EU no mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).

Kuki iki gihugu ari ingenzi? Cyo kimwe na Ukraine, iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 9.5 ni isibaniro mu bushyamirane hagati y’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ndetse n’Uburusiya.

Perezida Alexander Lukashenko yahawe agahimbano k'”umunyagitugu wa nyuma usigayeho mu Burayi” – amaze imyaka 27 ku butegetsi.

Ni iki kirimo kuba muri icyo gihugu? Hari inkundura y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko habaho ubutegetsi bushya bugendera kuri demokarasi ndetse hagakorwa amavugurura mu rwego rw’ubukungu.

Abo batavuga rumwe n’ubutegetsi, hamwe na leta z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bavuga ko Bwana Lukashenko yakoze uburiganya mu matora yabaye ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani mu 2020.

Ibyatangajwe mu gihugu bigaragaza ko yatsinze ayo matora ku bwiganze bw’amajwi.

Ibikorwa byinshi bya polisi byagabanyije imyigaragambyo mu mihanda ndetse bituma abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafungwa cyangwa barahunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yakiriye mu Rugwiro umwe mu bakinnyi ba Patriots
Next articleLeta igiye gukuraho imisoro imwe n’imwe ku mavuta yo guteka, abasesenguzi bakayishinja gusesagura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here