Home Politike Igisirikare cy’u rwanda cyemeye ko cyinjiye muri Congo

Igisirikare cy’u rwanda cyemeye ko cyinjiye muri Congo

0

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cy’u Rwanda, Rwanda Defence Force RDF, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri riremeza ko binjiye ku butaka bwa Congo ku bw’impanuka bakurikiranye abaforoderi.

Bimwe mu bikubiye mu itangazo rya RDF

“Abashinzwe umutekano mu Rwanda bakurikiranye abambutsa magendu ku mupaka w’u Rwanda na DRC mu Kagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu. Inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda zambutse zitabishaka zinjira muri DRC zikurikiranye abari bafite magendu itari izwi kandi bakekwa ko ari imbunda bari bafite. RDF na FARDC bakomeje umubano mwiza kandi bazakomeza gufatanya mukubungabunga umutekano.”

Kuri uyu wa mbere nibwo ibitangazamakuru byo muri Congo na bamwe mu bayobozi mu ngabo batangaje ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo zikurikiranye abantu batazwi zigera muri metero 200 z’iki gihugu. aya makuru kandi yavugaga ko ingabo y’u Rwanda zigaruriye imidugudu 6 yo muri iki Gihugu ariko nyuma yigahita ziyirekura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburundi bwahaye u Rwanda inyeshyamba 11 bwari bufite
Next articleImyaka 10 irashize Col Muammar Gaddafi yishwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here