Home Politike Igisirikare cy’u Rwanda cyongeye kugabwaho igitero n’abaturutse i Burundi

Igisirikare cy’u Rwanda cyongeye kugabwaho igitero n’abaturutse i Burundi

0

Inyeshyamba ziturutse mu Gihugu cy’Uburundi zaraye ziteye u Rwanda zirumaramo iminota 20, byabereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye zihita zisubizwayo n’ingabo z’u Rwanda zinafata bimwe mu bikoresho byazo.

Itangazo ryasohowe n’ingabo z’u Rwanda rivuga ibitero byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru bimara iminota 20 bigwamo inyeshamba ebyiri kuko byatangiye 21h15 birangira 21h35.

Muri iri tangazo ingabo z’u Rwanda zivuga ko zaguye gitumo izi nyeshyamba zateye ziturutse ahitwa Giturashyamba muri Komini Mabayi mu Gihugu cy’Uburundi bambutse umugezi wa Ruhwa bageze mu Rwanda bahagenda metero zirenga 100 .

Mu bikoresho izi nyeshyamba zambuwe birimo imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

INyeshyamba za FLN, byemejwe ko zateye u Rwanda zaherukaga kurutera mu mwaka wa 2018 ubwo zateraga mu nTara y’amajyepfo zikangiza byinshi. gusa nyuma benshi mu barwanyi bazo baje gufatwa ubu bari kuburanira i Kigali mu Rwanda.

Itangazo rya RDF ku bitero bya FLN

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBelarus yabeshye indege iri mu kirere ko irimo igisasu ishaka gufata umunyamakuru uyirimo
Next articleNta mukinnyi wa Real Madrid uri mu ikipe ya Espagne izakina Euro 2020
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here