Home Ubutabera Ikarita y’itangazamakuru ibaye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga

Ikarita y’itangazamakuru ibaye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga

0

Kuri uyu wa mbere nibwo urubanza rw’umunyamakuru Byansi Samuel Baker, aburanamo na leta ku ngingo zimwe na zimwe z’amategeko  zibangamira ubwisanzure bw’abanyamakuru mu Rwanda rwagombaga gutangira.

Ku ikubitiro abahagarariye leta muri uru rubanza bahise bagaragaza imbogamizi y’uko umunyamakuru Byansi Samuel Baker, yatanze ikirego atari umunyamakuru kuko nta karita imwemerera gukora uwo mwuga mu Rwanda yari afite.

Uyu munyamategeko avuga ko Byansi, yagiye gutanga ikirego ikarita ye y’umwuga yarataye agaciro (Expired) bivuga ko icyo gihe atari umunyamakuru nta nyungu yari afite muri urwo rubanza kandi uwemerewe gutanga ikirego ari urufitemo inyungu gusa.

Mu kwisobanura umunyamakuru Byansi avuga ko yatangiye inzira zo gutanga iki kirego mu mwaka w’ 2019 ikarita ye igifite agaciro ariko abagombaga gushyira ikirego muri sisitemu z’urukiko batinda kubikora kugeza ikarita ye irangaye muri Kamena 2021 ari mu nzira zo gushaka iyindi.

Umunyamakuru Byansi yamenyeshejwe italiki azaburaniraho na leta

Nyuma yo kwisobanura Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga,Nteziryayo Faustin, ari nawe ukuriye inteko iburanisha yahise abaza Byansi, niba ubu afite ikarita yemewe Byansi, asubiza ko ayifite barebye igihe yatangiwe basanga nayo Byansi yarayibonye nyuma y’uko urubanza rwinjizwa muri sisitemu y’inkiko.

Umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa ku wa 10 Ukoboza uyu mwaka.

Ikibazo cy’ikarita y’umwuga w’itangazamakuru itangwa na RMC giherutse kongera kuvugwa mu Rukiko rukuru mu rubanza rwa Niyonsenga Dieudonne, wakatiwe gufungwa imyaka 7 nyuma yo guhamwa ibyaha birimo n’icyo kwiyitirira umwuga witangazamakuru kuko yawukoraga nta karita y’urwego rw’abanyamakuru bigenzrura RMC,yari afite.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfurika Yepfo yongeye kugaragaza ko nta bucuti iteganya kugirana na Israel
Next articleNiyonzima Sefu yirukanwe mu Mavubi kubera inzoga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here