Home Ubutabera Ikifuzo cya Félicien Kabuga cyo kutohererezwa urukiko rw’i Arusha cyanzwe

Ikifuzo cya Félicien Kabuga cyo kutohererezwa urukiko rw’i Arusha cyanzwe

0

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze ikirego cya Félicien Kabuga gisaba gutesha agaciro icyemezo cy’izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga rwa ONU i Arusha.

Nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko BBC yaboneye kopi, urukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga. Mu kwezi kwa gatanu Bwana Kabuga w’imyaka 85 nk’uko bivugwa n’urukiko, ariko we avuga ko afite 87, ibyaha aregwa yabyise ibinyoma.

Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Bwana Kabuga zirimo uburwayi. Gusa uruhande rwa Bwana Kabuga ntacyo ruratangaza ku mwanzuro w’uru rukiko.

Rwavuze ko kuba uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje, zaragaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Bwana Kabuga muri gereza y’urukiko rwa ONU i Arusha.

Umwanzuro w’urukiko ruri hejuru y’izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho. Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu rukiko rwa ONU.

Icyo urukiko rwavuze iki?

Urukiko rusesa imanza rwavuze ko tariki 29/04/2013 urwego rwasigaye rurangiza imanza z’urukiko mpanabyaha rwa Arusha, rwatanze ku bihugu byose impapuro zo gufata Kabuga no kumushyikiriza urwo rwego.

Urukiko ruvuga ko ibyo bituma Ubufaransa bwemera ingingo za ONU zashyizeho urwo rukiko bufite inshingano yo kubahiriza ibyo rusaba. Bwana Kabuga yafashwe tariki 16 z’ukwezi kwa gatanu muri uyu mwaka i Asnières sur Seine mu nkengero za Paris.

Ubuzima bwa kabuga bwavuzweho

Ku ngingo y’amagara ya Bwana Kabuga, urukiko rwavuze ko inkiko zabanje, zerekanye ko mu kubazwa gutandukanye yakorewe, hari umusemuzi kuko uregwa atavuga igifaransa, ngo rero nta bimenyetso bibangamiye uburenganzira bwa muntu ku magara ye igihe yaba yohererejwe urwego rwamusabye.

Uru rukiko rwavuze ko ingingo y’uruhande rw’uregwa ivuga ko yafashwe ibipimo bya ADN binyuranyije n’amategeko, nta shingiro ifite kuko byakurikije amategeko agenga gupima hagamijwe kwemeza umwirondoro w’uwafashwe ukekwaho ibyaha.

Uruhande rw’uregwa rwari rwatanze ingingo y’ibyago biri mu kumuvana mu Bufaransa mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 no kumujyana aho atizeye ubuvuzi muri Tanzania.

Uru rukiko ruvuga ko rwemeje ibyavuzwe n’urukiko rw’ubujurire ko nta cyemezo cya muganga kibuza ko afungwa cyangwa yakoherezwa ahandi kandi ko tariki 20/05/2020 umushinjacyaha wa ruriya rwego rw’i Arusha yizeje ko urwo rwego ruzita ku buzima bwe.

Habonetse impungenge z’uruhande rw’uregwa ko urwego rw’i Arusha rushobora kumwohereza mu Rwanda kuko hari abandi rwahohereje uru rukiko ruvuga ko nta kimenyetso cyangwa ingingo yashingirwaho yemeza ibyo.

Integonziza.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItangazo rya Rutagengwa Sekabuhoro Emmanuel rimenyesha guhinduza amazina
Next articlePerezida Kagame yahaye ubutumwa ababohoye u Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here