Home Amakuru Ikiganiro mpaka cya Macron na Marine Le Pen biyamamariza kuyobora Ubufaransa

Ikiganiro mpaka cya Macron na Marine Le Pen biyamamariza kuyobora Ubufaransa

0

Iminsi ine mbere y’uko Ubufaransa butora perezida, abakandida babiri basigaye bahanganye mu kiganiro mpaka kimwe kibaho hagati yabo.

Nyuma y’izi mpaka Marine Le Pen yaje inyuma ya Emmanuel Macron mu ikusanyabitekerezo ariko haracyari miliyoni nyinshi z’abatora zitarerekana aho zihagaze.

Ntabwo byafashe igihe kinini ngo impaka zabo zitangire gushyuha muri iki kiganiro kimara isaha imwe n’iminota 45.

Aba bakandida bagiye impaka zikaze ku giciro cyo kubaho, Uburusiya, ihindagurika ry’ikirere hamwe n’ikibazo cy’abimukira.

Ibiciro by’igitoro n’ibyo ku masoko birimo kuzamuka nibyo batinzeho, nk’imwe mu mpungenge zikomeye z’ubuzima mu Bufaransa.

Macron yabonetse nk’uwatsinze impaka nk’izi zo mu 2017, ubwo byabonetse ko Le Pen byamugoye kandi atiteguye neza. Ariko ubu Le Pen yari yiteguye kandi afite ingingo zikomeye.

Mu kiganiro cyose, Macron niwe wabazaga, akaboneka nk’aho atari we usanzwe ari perezida, ndetse kenshi akarogoya mucyeba we amuca mw’ijambo.

Le Pen yavuze ko 70% by’abafaransa babona ko imibereho yabo yabaye mibi mu myaka itanu ishize kandi ko atowe yaba perezida wo kuzahura ibintu no kugarura ubuvandimwe.

Ati: “Ducyeneye kugira abafaransa ibanze mu gihugu cyabo.”

Macron yavuze ko Ubufaransa bwahuye n’akaga butiteguye, aho Covid yakurikiwe n’intambara mu Burayi. Avuga ko yanyujije igihugu muri ibyo bibazo kandi agamije kugikomeza kurushaho.

Ati: “Itora ryo ku cyumweru ni referandumu ku Burayi, ni umwanya wo guhitamo kugaragara.”

Nubwo Le Pen yigaragaje neza, ikusanyabitekerezo ry’ikigo cy’itangazamakuru BFMTV n’ikinyamakuru L’Express rivuga ko Macron ari we watsinze izi mpaka.

Iri kusanyabitekerezo rivuga ko 59% by’abakurikiye izi mpaka banyuzwe n’ingingo za Macron.

Uko impaka zazamutse

Nyuma yo gutangira baganira neza, vuba vuba ikiganiro cyahindutse urugamba ubwo aba bakandida bari bageze ku bibazo bikomereye abafaransa.

Igiciro cyo kubaho: Kuva mu ntango Le Pen yavuze ko iki aricyo cy’ibanze. Ati “Nzakuraho burundu umusoro ku nyungu (TVA) ku bitoro. Nzagabanya kandi imisoro, nta musoro ku mushahara ku batarengeje imyaka 30.”

Le Pen yashinje Macron kuzambya ibigenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru na politiki mbi kuri bo.

Marine Le Pen
Marine Le Pen yazahajwe no kubazwa iby’umubano we na Kremlin

Macron we yavuze ko igisubizo cye ari ugushyiraho ibiciro ntarengwa kuko “byatanga umusaruro inshuro ebyiri kimwe no kugabaya imisoro”.

Bombi bahanganye kurushaho kuko batumvikana ku buryo bwo kumanura igiciro cy’ibitoro.

Macron kenshi yavuze ko ibisubizo mucyeba we atanga bidashoboka. Naho Le Pen we ati: “Ndashaka gusubiza abafaransa amafaranga yabo.”

Intambara y’Uburusiya muri Ukraine: Macron yavuze ko Uburusiya burimo “kumanuka mu nzira mbi cyane” kandi ko uruhare rw’Ubufaransa n’Uburayi ari uguha Ukraine intwaro no kwakira impunzi.

Le Pen wanenzwe umubano wa hafi na Kremlin no gufata inguzanyo y’ishyaka rye muri banki yo mu Burusiya, yavuze ko guha intwaro Ukraine bigira Ubufaransa “umufatayacyaha mu bushotoranyi”.

Gusa yashyigikiye politiki ya mucyeba we yo kwakira impunzi za Ukraine.

Kuri iyi ngingo Macron yakomeje kotsa igitutu Le Pen, avuga ko mu 2014 yari mu bategetsi ba mbere bashyigikiye Uburusiya ubwo bwafataga Crimea. Ati: “Iyo uvuga Uburusiya uba uvuga banki yawe.”

Le Pen yavuze ko yafashe amafaranga y’Uburusiya kuko nta banki mu Bufaransa yari kuguriza ishyaka rye.

Ubwo Le Pen yavugaga ko byabaye ngombwa ko asaba mu Burusiya inguzanyo nka miliyoni zindi z’abafaransa, Macron yamusubije ko abafaransa batajya mu Burusiya iyo bakeneye amafaranga.

Ubumwe bw’Uburayi(EU): Le Pen yahinduye politiki ye yo kuvana Ubufaransa muri EU ahubwo ajya ku gushaka impinduka ayirimo.

Ariko Macron avuga ko ingingo ya Le Pen ya “Europe of Nations” yashyira iherezo kuri EU kandi ko arimo “kugurisha ikinyoma”.

Le Pen avuga ko muri EU ya none Ubufaransa burimo kunanirwa kurengera inyungu zabwo kandi ko yahagarika kumvikana ku masezerano y’ubucuruzi “ahombya abahinzi n’aborozi b’abafaransa”.

Emmanuel Macron
Macron yagowe cyane ku ngingo y’imyaka ya pension n’ibyo bagenerwa

Imyaka ya pension: Iyi ni indi ngingo ikomeye mu matora: Emmanuel Macron yavuze ko Ubufaransa bukeneye kuzamura imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ikava kuri 62 ikaba 65. Mu gihe Le Pen ashaka ko iguma kuri 62.

Le Pen avuga ko ibyo Macron avuga “bitakwihanganirwa”.

Abimukira na Islam: Marine Le Pen hano niwe wasatiriye mucyeba, yizeza ko hazabaho referendumu yo kwemeza ukwiye kuguma n’ukwiye kuva mu Bufaransa kandi yamagana icyo yise “kwinjia kw’abimukira gukabije” kuri mu biteza umutekano mucye.

Yavuze kandi kuri imwe muri politike ze zikomeye, guca kwambara umwambaro upfuka umutwe wose mu bantu, avuga ko abagore bakwiye kubohorwa “igitutu cya Islam”.

Macron yamuciye mw’ijambo amubuza kwitiranye Islam n’amahame akaze ya Islam. Avuga ko politiki ya Le Pen yaganisha ku ntambara mu gihugu kandi inyuranyije n’indangagaciro z’Ubufaransa.

Ati: “Twagira abapolisi birukankana abagore bitandiye n’abahungu b’abayahudi bambaye kippah.” Avuga ko bibabaje kuba ashaka kuvana abantu mu bwisanzure bwabo kubera ukwemera kwabo.

Insiguro y’isanamu,Marine Le Pen yazahajwe no kubazwa iby’umubano we na Kremlin

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinwa buratakambirira umuturage wabwo wakatiwe gufungwa imyaka 20 mu Rwanda
Next articleNtabwo ari ubucuruzi bw’abantu twe turi gufasha -Perezida Kagame
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here