Home Ubutabera Ikigega mpuzamahanga  cy’imari FMI/IMF cyasabye u Rwanda guhindura itegeko ry’amabanki

Ikigega mpuzamahanga  cy’imari FMI/IMF cyasabye u Rwanda guhindura itegeko ry’amabanki

0

Kuri ubu mu Rwanda hari kuvugururwa itegeko rigenga umurimo w’amabanki mu Rwanda, zimwe mu mpamvu zatumye iri tegeko rivugururwa harino n’ibyifuzo-nama bitandukanye byatanzwe n’ikigega mpuzamahanga cy’Imari IMF/FMI nyuma yo gukora ubugenzuzi bwacyo mu Rwanda.

Umushinga w’iri tegeko wamaze kwemezwa n’inama y’Abaminsitiri, ubu riri gusuzumwa n’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite ari nabo bazaritora.

Mu mwaka w’i 2020, ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF/FMI. Cyakoze ubugenzuzi mu Rwanda, kibanda cyane ku buryo amabanki n’ibigo by’imari bigenzurwa gishingiye ku bipimo mpuzamahanga bizwi nka Basel Core Principles (BCP). Nyuma y’iri genzura iki kigega mpuzamahanga cyasabye ko hari ibigomba guhinduka cyane mu Itegeko no 47/2017 ryo ku wa 23/9/2017 rigenga imitunganyirize y’imirimo y’amabanki mu Rwanda.

Kimwe mu byasabwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, ni ugushyira mu itegeko rishya ko Banki nkuru ishobora gusaba banki kugira inyongera ku mari  shingiro izayifasha guhangana n’ibihe bibi mu gihe kizaza. Ibi biha Banki Nkuru ububasha bwo gusaba banki kugumana igipimo cy’imari ihagije irenze igipimo cyagenwe igihe byaba ngombwa. Iri tegeko rizaha kandi Banki nkuru ububasha bwo guhindura amabwiriza ngenderwaho y’amabanki yihariye n’ay’amatsinda y’amabanki hashingiwe ku ngorane ashobora guhura na zo no ku kamaro kayo. Ikindi cyasabwe n’ikigega npuzamahanga cy’imari ni uko iri tegeko ryanagenga amasosiyete y’imari abumbye ayandi iyo bibaye ngombwa kugira ngo amatsinda y’amabanki abe nayo arebwa n’iri tegeko.

Ikindi cyagendeweho mu guhindura iri tegeko ni ukuba ari n’umwanya mwiza wo gusuzuma uko isoko ry’imari ryifashe n’aho rigana, aho iterambere rijyanye n’isoko ry’imari ari ngombwa ko rishyirwa mu mushinga w’iri tegeko rigenga imitunganyirize y’imirimo y’amabanki cyane cyane gushyiraho amabwiriza yo kugenzura no gukurikirana imikorere ya “amatsinda y’amabanki n’amasosiyete y’imari abumbye ayandi”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIminsi y’ikiruhuko ku mukozi wibarutse yiyongereye
Next articleUmunyarwanda wakoreye icyaha mu mahanga akagaruka mu Rwanda bigenda bite
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here