Home Amakuru Ikigo gikomeye cyaciwe miliyoni 60 kubera kwima akazi ufite ubumuga

Ikigo gikomeye cyaciwe miliyoni 60 kubera kwima akazi ufite ubumuga

0

Ikigo cy’itumanaho gikomeye muri Kenya Safaricom, cyategetswe kwishyura indishyi ya miliyoni 60 (60.000$) kubera kudaha akazi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.

Wilson Macharia yari yarasabye akazi ku mwanya wo kwita ku bakiriya muri Safaricom, n’ubwo yatumiwe gusinya amasezerano y’akazi, ntabwo yahawe ako kazi – bitewe n’uko iki kigo cyabuze sisitemu ya mudasobwa ifasha abafite ubumuga bwo kutabona mu kazi.

Safaricom yahakanye ibivugwa yamwimye akazi kubera kuvangura abafite ubumuga, ivuga ko ikigo kidafite sisitemu na porogaramu zituma abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakora.

Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko Safaricom yahonyoye uburenganzira bwa Bwana Macharia kandi inanirwa kumwubaha mu kumwima amahirwe.

Umucamanza wateguye urubanza yavuze ko Safaricom, yari izi neza ko uwasabye akazi yari afite ubumuga bwo kutabona, uyu mucamanaza asoma urubanza yakomeje avuga ko yakagombye kuba yaramumenyesheje mbere aho kubanza kumusiragiza no kumuha ibiazmini akabitsinda ikanamutumira gusinya amasezerano akndi iziko itazamukoresha.

Uyu wimye akazi yamenyeko nta kazi azahabwa nyuma yo koherezwa ibaruwa nabi iri mu buryo atabasa gusoma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBuri wese agiye kujya yipima Covid-19 mu Rwanda
Next articleHaravugwa imikoranire yo hafi hagati ya Rasmuda na Esther Anderson wakoranye na Bob Marley
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here