Home Amakuru Ikihishe inyuma y’urupfu rwa Seif Bamporiki wiciwe muri Africa y’Epfo

Ikihishe inyuma y’urupfu rwa Seif Bamporiki wiciwe muri Africa y’Epfo

0

Umuyobozi w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) Abdallah Seif Bamporiki yiciwe muri Africa y’Epfo, ishyaka rye rika vuga ko ari ibintu biba byateguwe… kandi ko ari leta y’u Rwanda ibifitemo inyungu.

Abdallah Seif Bamporiki wiciwe muri Africa y’Epfo (Photo BBC)

Uyu Bamporiki yishwe ku cyumweru nimugoroba ahitwa Nyanga Township muri Cape Town, yari amaze amasaha macye avuye i Johannesburg. igipolisi cya Africa y’Epfo cyabwiye BBC ko iperereza ry’ibanze rituma yizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura.

Kugeza ubu leta y’u Rwanda ntacyo iuratangaza ku bivugwa na RNC ku rupfu rw’uyu Bamporiki.

Etienne Mutabazi, umuvugizi w’ishyaka RNC, yabwiye BBC ati: “Ku wa gatandatu yari yaraye i Johannesbourg, twariho twibuka bagenzi bacu bandi nabo bishwe cyangwa bazimiye, noneho ku cyumweru nibwo yafashe indege asubira Cape Town, yagezeyo nko mu ma saa tanu.”

Mutabazi yakomeje agira ati:”Umuntu w’umunyagihugu w’umusore w’imyaka nka 20 yaje kumuhamagara amubwira ko ashaka igitanda, kuko Bamporiki yari afite iduka ry’ibikoresho byo mu rugo.”

Yongeyeho ko ku wa gatandatu uwo mukiriya yaje ku iduka rya Bamporiki, ariko akanga kugura igitanda atamubonye ndetse abwira abo yahasanze ko ashaka ko ari Bamporiki uzakimujyanira iwe.

Polisi ya Africa y’Epfo ivuga ko uwari kumwe nawe we yabashije guhunga adakomerekejwe.

Polisi ivuga ko nta muntu irafata kugeza ubu uregwa ubu bwicanyi, ivuga ko uwapfuye yavanywe mu modoka akaraswa, naho abaregwa kwica bagatwara imodoka. Polisi yabwiye itangazamakuru  ko iperereza ry’ibanze riyiha impamvu yo kwizera ko impamvu y’ubu bwicanyi ari ubujura.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleADEPR yimirije imbere impinduka zikomeye
Next articleFDLR yahakanye ko ari yo yivuganye ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here