Home Imikino Ikipe ya AS Kigali FC yateye mpaga KCCA kubera Covid-19

Ikipe ya AS Kigali FC yateye mpaga KCCA kubera Covid-19

0

Amakuru atugeraho aravuga ko umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup wari guhuza AS Kigali na KCCA FC yo muri Uganda utabaye kuri uyu wa Gatatu kubera icyorezo cya CODI-19, aho Komiseri wari kuwuyobora yemeje ko iyi kipe yo muri Uganda yatewe mpaga.

AS Kigali FC yagombaga kwakirira ikipe ya KCCA FC kuri Stade ya Kigali guhera saa Cyenda z’amanywa (15:00), ariko byaje kwemezwa ko uyu mukino utakibaye.

Binyuze mu kanama kari gashinzwe gutegura uyu mukino, yahuje komiseri w’umukino n’abayobozi b’impande zombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko umukino utaba.

Ikipe KCCA yageze i Kigali ku cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020, ifite abakinnyi 14 mu gihe havugwaga ko umutoza wayo mukuru, Mike Mutebi n’abandi bakinnyi 12 banduye COVID-19. Ku wa Mbere, myugariro John Revita yasanze bagenzi i Kigali.

Mu gihe iyi kipe yakoraga imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali, ibisubizo yafatiwe i Kigali byagaragaje ko hari abandi bakinnyi babiri banduye COVID-19.

Komiseri w’umukino yaje kwanzura ko AS Kigali FC iteye mpaga y’ibitego 2-0 kuko KCCA idafite abakinnyi bahagije bo gukina uyu mukino.

Biteganijwe ko umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru kimwe kiri imbere, aho KCCA isabwa kuzatsinda ikinyuranyo cy’ibitego 3 kugira ngo ibashe kuba yasezerera As Kigali FC.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasubije abasaba ko Rusesabagina yarekurwa
Next articlePerezida Donald Trump yahaye imbabazi abakozi b’ishyirahamwe Blackwater bakoze ubwicanyi muri Irak

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here