Home Imikino Ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutsemo abanyamahanga

Ikipe y’Igihugu Amavubi yagarutsemo abanyamahanga

0

Gerard Bi Goua Gohou, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cote d’Ivoir, niwe ubimburiye abanyamahanga kugaruka mu ikipe y’Igihugu nyuma y’igihe iyi gahunda yarahagaritswe.

Uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko akina muri Kazakhstan mu ikipe yitwa Aktobe. arasanga bagenzi be muri Morocco nk’uko Equipe ye yabitangaje. Gerard Bi Goua Gohou, ntiyigeze ahamagarwa n’ikipe y’igihugu akomokamo ya Cote d’Ivoir.

Muri uyu mwaka w’imikino amaze gukina imikino 15 atsindamo ibitego bine anatanga imipira ibiri ivamo ibitego mu ikipe ye ya Aktobe.

Aje mu ikipe y’Igihugu nyuma y’iminsi mike perezida wa Ferwafa Mugabo Olivier, avuze ko n’ikipe y’igihuugu y’umupira w’amaguru yemerewe gukinisha abanyamahanga nk’uko n’amakipe y’Igihugu mu mikino y’amaboko babyemerewe.

Kuva mu mwaka w’i 2014, u Rwanda rwahagaritse gukinisha abakinnyi batari abanyarwanda umu ikipe y’Igihugu nyuma yaho umunyecongo Taggy Etekiama uzwi cyane nka Daddy Birori wakiniraga Amavubi ahanwe n’ikipe y’Igihugu Amavubi igakurwa mu marushanwa kuko uyu mukinnyi yari afite imyirondoro itandukanye.

Nyuma y’imyaka 8 u Rwanda rufashe uwo mwanzuro rwisubiyeho rwongera kuzana abanyamahanga n’ubwo hari benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko atari cyo gisubizo mu gushakira umusaruro mwiza ikipe y’Igihugu kuko ngo n’ubundi nta gahunda ihari ihamye yo gutegura abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda.

Ikipe ya Aktobe, yemeje ko umukinnyi wayo Gerard Bi Goua Gohou, yahamagawe n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi
Gerard Bi Goua Gohou, ukomoka muri Cote d’Ivoir, niwe witezweho gutsindira Amavubi ibitego
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda na EAC byakanzwe na Ebola iri muri Uganda
Next articleUkraine: Bamwe batangiye gutorera kwiyomeke ku Burusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here