Home Imikino Ikipe y’u Rwanda yirukanwe mu mikino mpuzamahanga rwateguye

Ikipe y’u Rwanda yirukanwe mu mikino mpuzamahanga rwateguye

0

Impuzamashyirahwme y’umukino w’intoki (Volleyball) Ku isi yamaze kwemeza ko yahagaritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori n’abakinnyi rwakinishije batujuje ibyangombwa mu mikino y’igikombe cy’Afurika iri kubera muri Kigali Arena mu mmurwa mukuru w’ Rwanda.

Ibi bibaye nyuma yuko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda n’iya Senegal usubitswe bimaze kumenyekana ko ikipe ya Nigeria yareze u Rwanda gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria amaseti 3-0.

FIVB ivuga ko u Rwanda rwari rwasabye iyi mpuzamashyiramawe kurwihanganira rugakomeza imiikno n’abakinnyi bagakomorerwa kugirango irushanwa rikomezanye umwimerere waryo n’igihugu cyaryakiriye kikirimo.

Ubu busabe bwa minsiteri y’imikino mu Rwanda, FIVB yabutesheje agaciro iviyuga ko itarenga ku mategeko n’amahame ayigenga mu gutegura amarushanwa.

Iri shyirahamwe kandi rivuga ko imikino u Rwanda rwakinnye yose ruzayiterwamo mpaga irushanwa rigakomeza rutarimo.

U Rwanda muri iyi mikino rwakinishije abakinnyyi bane batari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe batakanafite ubwenegihugu kavukire bw’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSobanukirwa “Aukus” yateranyije Amakerika n’Ubufaransa
Next articleVideo: Uwahoze yungirije Perezida Museveni yogesha imodoka inzoga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here