Home Ubutabera Ikirego cy’amadeni ya Habumuremyi wabaye minisitiri w’intebe cyahawe umurungo n’urukiko

Ikirego cy’amadeni ya Habumuremyi wabaye minisitiri w’intebe cyahawe umurungo n’urukiko

0

Urukiko rwibanze rwa Gasabo rwemeje ubusabe bwa Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari minisitiri w’intebe bwo kutaburana ibirego aregwa ahubwo we n’uwo baburana bagakemura ibibazo bafitanye mu bwumvikane hatitabajwe inkiko.

Bizimana Daniel, urega Habumuremyi kutamwishyura amafaranga angana na 3.200.000, ni amafaranga akomoka ku modoka Bizimana yakodesheje Habumuremyi yo kumutwarira abakozi ntiyayamwishyura. Bizimana nawe yemeye ko ibibazo byabo bikemurwa mu bwumvikana hatitabajwe inkiko nk’uko byari byifujwe na Habumuremyi.

Mu iburanisha ryo ku ya 2 Ugushyingo, uwunganira Bizima yabwiye umucamanza ko impande zombi zemeye gukemura iki kibazo mu bwumvikane anasaba ko urubanza rwabo ruvanwaho.

Mu mategeko, gukuraho urubanza rw’imbonezamubano ni uburenganzira bw’umuburanyi, gusaba ko urubanza rwe rukurwaho ibibazo bigakemuka mu bwumvikane, ashobora kubisaba mu nama ntegurarubanza n’igihe cyose urubanza rwaba rwaratangiye rutarasomwa.

Umwunganira yavuze ko hari amasezerano yo kwishyura mu byiciro mu gihe cy’umwaka umwe Habumuremyi na Bizimana bagiranye.

Habumuremyi yahamagajwe n’urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’urubanza rwatanzwe na Bizimana wavugaga ko yamwambuye.

Muri 2020, Habumuremyi yahamwe n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akatirwa igifungo cy’imyaka itatu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Habumuremyi yahaye abantu batandukanye sheki zifite agaciro ka miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda mu izina rya kaminuza ye ya gikristo yo mu Rwanda, ishuri ryigenga yari afite.

Nyuma yo gufungwa umwaka umwe n’amezi atatu, Habumuremyi yarekuwe ku mbabazi za perezida Kagame, arekurwa ku ya 14 Ukwakira umwaka ushize.

Mugihe yahawe imbabazi, yagombaga kwishyura abantu bose yari afitiye imyenda, abo atishyuye barimo Bizimana nibo bongeye kuyoboka inzira z’inkiko ngo zibishyurize.

Icyakora, hashize umwaka arekuwe, kandi yashoboye kwishyura bamwe mu bo yari afitiye ideni nkuko amakuru abivuga.

Habumuremyi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 892.

Habumuremyi ufite ibibazo by’amadeni yabanje kuba Minisitiri w’uburezi  mbere yo guhagararira u Rwanda mu Nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Yabaye kandi Minisitiri w’intebe hagati ya 2011 na 2014.

Yashinze kaminuza ya gikirisitu yu Rwanda mu 2017.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDonald Trump yemeje ko aziyamamaza mu 2024 – Biden ati ‘ntacyo navuga’
Next articleAbagore benshi bashyigikiye ko abagabo babakubita  – Minisitiri Bayisenge
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here