Home Ubutabera Ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo kimwe mu bimenyetso bw’ubusumbane bw’ibitsina

Ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo kimwe mu bimenyetso bw’ubusumbane bw’ibitsina

0

Ikiruhuko cyo kubyara gihabwa ababyeyi bombi ni imwe mu ngingo ivugisha benshi ku Isi kuko iminsi ihabwa umugore itangana n’ihabwa umugabo henshi ku Isi n’ubwo uburinganire bw’abagabo n’abagore aricyo cyerekezo cy’Isi.

Mu Rwanda  itegeko riha umugore wabyaye ikiruhuko cy’ibyumweru 12 mu gihe umugabo ahabwa iminsi ine gusa.

Mu itegeko rigena ibiruhuko by’abakozi ba leta, umugore wabyaye ashobora kongererwa igihe cy’ikiruhuko bitewe no kuba yabye umwana igihe cyo kuvuka kitaragera,  igihe habayeho ingaruka ziturutse mu kubyara, igihe inda yavuyemo. Ibi biruhuko byose bireba umugore biteganywa n’ingingo ya 22,23,24 n’iya 25 y’ itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta.

Umugabo ufite umugore wabyaye agenerwa gusa ikiruhuko cy’iminsi 4 y’akazi nk’uko iri tegeko ribiteganya.

Abaganira kuri izi ngingo bose ntibumva impamvu itegeko ritandukanye ababyeyi mu gihe bose baba basangiye ibyishimo byo kubyara.

« Ntabwo ndabyumva kugeza uyu munsi kuko iyo umugore abyaye nibwo aba akeneye kwitabwaho n’uwo babyaranye, akamuba hafi we n’uruhinja  ariko impamvu batekereje ko umugore akwiye kwita ku ruhinja wenyine umugabo yasubiye mu kazi nibyo bigoye kumva.»

Kabayija wo mu Karere ka Kicukiko nawe avuga ko iri tegeko rikwiye guhinduka cyangwa hagasobanurirwa impamvu y’iri tegeko.

« Nk’u Rwanda rushyira imbere uburinganire rwagakwiye kureshyeshya abagore n’abagabo mu bintu byose, iyo umugore yibarutse ni we n’umugabo we baba bibarutse. N’umugabo nawe aba akeneye kwita ku mubyeyi n’uruhinja, iyo umugabo ahise asubira ku kazi agasiga umugore wenyine mu rugo hari byinshi ahomba.»

Ibitekerezo bitandukanye ku kiruhuko cy’ababyeyi

Amahame atavugwa

Mu bushakashatsi bumwe bwakorewe ku bagabo barenga 500 bo muri Amerika bwakozwe mu mpera za Gicurasi, hafi bibiri bya gatatu by’ababajijwe bemeje ko hari itegeko ritanditswe rivuga ko abagabo ku kazi kabo batagomba gufata ikiruhuko cyo kubyara – kandi ko gufata akaruhuko gato gashoboka nyuma yo kubyara aricyo cyubahiro cy’abagabo.

Mirongo cyenda ku ijana by’ababajijwe bavuze ko umukoresha wabo yatanze ikiruhuko kitarenze ibyumweru 12 by’ikiruhuko cyo kubyara, ariko hafi bibiri bya gatatu bavuze ko bateganya gufata munsi ya kimwe cya kabiri cy’igihe cy’icyo kiruhuko. 58% bavuze ko bafite ubwoba bwo gufata ibyumweru bitandatu by’ikiruhuko cyo kubyara byasubiza inyuma umwuga wabo.

Bizakomeza gukandamiza umugore

Abashakashatsi benshi bavuga ko ikibabaje cyane kubijyanye no gufata ikiruhuko gito cyo kubyara, haba muri Amerika cyangwa ahandi, aribyo byafasha cyane mu kugabanya ubusumbane bushingiye ku gitsina mu kazi.

 Emma Banister, umwarimu mu kigo cy’imirimo n’uburinganire cya kaminuza ya Manchester, agira ati: “Ubusumbane bushingiye ku gitsina buzakomeza mu kazi mu gihe cyose kurera abana bato bigaragara ko ari umurimo w’abagore.” Ati: “umurongo wa politiki uriho ntabwo ukora bihagije kugira ngo iki kibazo gikemuke.”

Ubushakashatsi bwerekanye izindi nyungu zingenzi zo guha abagabo ikiruhuko cyo kubyara. Inyandiko  yasohotse muri 2019 yerekanye ko nyuma yimyaka icyenda, abana ba se bafashe byibuze ibyumweru bibiri by’ikiruhuko cyo kubyara nyuma yo kuvuka bavuga ko bumva ko begereye ba se kuruta abana bafite ba se batafashe iki kiruhuko.

 Izindi nyandiko z’abahanga nazo zigaragaza ko aho umubyeyi w’umugabo wafashe ikiruhuko icyo ari cyo cyose cyo kubyara nyuma yo kuvuka k’umwana nacyo gishobora gutuma ibyago byo gutandukana bigabanuka kugeza ku myaka itandatu nyuma yo kuvuka.

Dr. Thekla Morgenroth umuhanga mu miteklererze y’abantu avuga ko « Igihe cyose abayobozi baterekanye ko abagabo batazahanwa kubera gukoresha iyo politiki, ntabwo bizahinduka cyane»

Ibihugu bimwe byateye intambwe iyo bigeze kubagabo bafata ikiruhuko cy’ababyeyi. Sweden iha ababyeyi iminsi 480 y’ikiruhuko cy’ababyeyi bahembwa kuri buri mwana bafite uburenganzira bwo kugabana.

 Buri mubyeyi ashobora guha imwe mu minsi y’ikiruhuko cye mu genzi we, ariko iminsi 90 nibura buri wese agomba kuyiruhuka. Kuva mu 2008 kugeza 2017, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi b’abagabo gufata iki kiruhuko cyo kubyara gihagije bo bongereweho agahimbazamusyi.

 Ubushakashatsi bwasohotse mu mwaka w’i 2019 bwerekanye ko hafi 90% by’ababyeyi bo muri Sweden bujuje ibisabwa basaba ikiruhuko cyo kubyara kandi ko ugereranije bafata 96% by’igihe cyose cy’ikiruhuko bahawe. Sweden niyo yambere ku Isi u kughira abagore benshi bari mu kazi ku Isi ikanaza mu ihugu by’imbere mu guteza imbere uburiunganire bw’umugabo n’umugore.

BUGIRIMFURA Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmugabo 1 muri 4 mu Rwanda, ahohoterwa n’umugore – Ubushakashatsi
Next articleAbashaka gukorera ibirori mu ngo bazajya babimenyesha ubuyobozi kuri Whatsapp
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here