Home Ubutabera Ikoranabuhanga nk’igisubizo cyo kurwanya abamamyi muri cyamunara

Ikoranabuhanga nk’igisubizo cyo kurwanya abamamyi muri cyamunara

0
Ifoto cyamunara mu gihe cya Covid 19 Source Internet

Bamwe mu bahesha b’inkiko bemeza ko ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cy’abakomisiyoneri b’abamamyi bateshaga agaciro imitungo y’abaturage muri cyamunara. Umuvunyi Mukuru nawe yemeza ko rizagabanya ibibazo bakiraga by’abaturage babagana ku karengane mu itezwa rya cyamuna y’imitungo yabo. Bamwe mu baturage baremezo ko ubwo buryo bwatumye ibyabo bidakomeza guteshwa agaciro n’abo bamamyi. 

Abahesha b’inkiko bavuga ko Sisitemu ya Rwanda Iecms (Judgment Execution Portal) yabafashije mu kazi kabo, kuko yatumye serivise zihutishwa yaba ku baturage n’abafatanyabikorwa babo. Umuhesha w’Inkiko witwa Mupenzi Jean de Dieu yagize ati: “Iyi sisitemu yakemuye byinshi mu kazi kacu no ku ruhande rw’abaturage. Inafasha abaturage kudaterezwa cyamunara hivanzemo abakomisiyeneri b’abamamyi bakomeje kugaragazwa n’inzego zitandukanye nka bakidobya mu kugurisha ingwate muri cyamunara.”

Umuturage witwa Hakizimfura, avuga ko sisitemu yatumye ibyabo bidateshwa agaciro n’abakomisiyoneri nk’uko byahoze mbere. Yagize ati “Hakunze kumvikana abaturage bavuga ko batishimiye uburyo imitungo yabo yatejwemo cyamunara bagahabwa amafaranga make, adahuye n’ayo mu igenagaciro. Hari inzu ya Etage yabariwe agaciro ka 105.000.000 igurishwa kimwe cya gatatu (1/3) cy’agaciro kayo. Ni akarengane aba bakomisiyoneri bakwiye gucika. Kudakoresha ikoranabuhanga rero byatumye duhomba.”

Undi muturage utarifuje ko izina rye ritangazwa yagize ati “Data yagurijwe na banki miriyoni 75 noneho mu gihe cyo kwishyura ayisigaramo miliyoni 29, bagiye kudutereza inzu cyamunara twishyura miliyoni 15, dushyira kuri konti miliyoni 5 ariko baranga barayigurisha. Inzu yacu bayigurishije miliyoni 37 amafaranga yasagutse tuyababajije baratubwira ngo yashiriye mu nkiko. Iyi cyamunara yari yiganjemo abantu bitwa aba chercheur (Abakomisiyoneri) baturutse inaha i Kigali. N’iyo bayishyira ku isoko iwacu hari abaturage bafite amafaranga, na gerant iyo abimanika kuri banki agatangariza abantu ko hazatezwa cyamunara iyo nzu; abaturage bari kwishyura amafaranga menshi cyane.”

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine avuga ko mu mabwiriza y’Umwanditsi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) agenga ibyerekeye gukodesha, kugurisha muri cyamunara ndetse no kwegukana ingwate hagaragaramo icyuho ku buryo bakomeje kwakira ibibazo by’abaturage bavuga ko imitungo yabo yagurishijwe mu buryo bw’uburinganya ndetse hatangwamo ruswa.

Yagize ati: “Mu birego twakiriye hari ahagaragara abakomisiyoneri bajyaga inama n’ushaka kwegukana iyo mitungo akabemerera ruswa, bakumvikana ko nibamara guhombya iyo mitungo muri cyamunara akayibona ku mafaranga make azabaha ruswa ingana nk’uko bayumvikanyeho. Ibi rero bizagabanya ibibazo nk’ibi bigaragara muri cyamunara.

Umwanditsi Mukuru muri RDB Kayibanda Richard avuga ko cyamunara ishobora gukora mu buryo bw’ikoranabuhanga hakaba ari naho abantu batangira ibiciro, ibyo byagabanya abakomisiyoneri b’abamamyi. Yongera ho ko hari abantu bajyaga bazamo utazi niba ari abaguzi cyangwa atari abaguzi, ugasanga bishe na cyamunara. Mu rwego rwo gukumira abo bantu, mu mushinga w’amabwiriza mashya harimo ingwate y’ipiganwa, idashobora kurenga 5% by’umutungo ugurishwa mu cyamunara.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Byiringiro Jean Elysee

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid19: Abaturage barinubira gufungirwa ahatemewe n’amategeko
Next articleCovid19: Abafungirwa kwa Kabuga ntibishimiye imibereho.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here