Home Ubutabera Ikoranabuhanga rigiye kunaniza amayeri y’abagenzacyaha n’abashinjacyaha barya ruswa

Ikoranabuhanga rigiye kunaniza amayeri y’abagenzacyaha n’abashinjacyaha barya ruswa

0

Urwego rw’ubushinjacyaha rutangaza ko rugiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyandiko irega haba mu rwego rw’ubugenzacyaha n’ubushinjacya akaba aribwo buryo buzakuraho amayeri abagenzacaha n’abashinjacyaha bakoreshaga mu gukora dosiye babaga bariyemo ruswa.

Havugiyaremye Aimable,Umushinjacyaha mukuru, avuga ko n’ubwo aribo bashinzwe kurwanya ruswa  abo bakorana bose atari inyangamugayo kuko hari abagaragarwaho n’ibyaha bitandukanye birimo na ruswa.

Ati: “ Abantu bakora mu nzego zacu bafite imyitwarire ya ruswa ni abantu bajijutse bazi n’uburyo dukoresha mu kuvumbura abatanga n’abakira ruswa, aba akenshi bakoresha ubuhanga bukomeye kuburyo bo kubamenya bitoroha ariko natwe dushyiraho ingamba.”

Havugiyaremye akomeza avuga ko n’ubwo kubatahura bikomeye ariko ko dosiye bakora arizo zibatamaza.

Ati : “ Akenshi tubakurikirana duhereye kuri dosiye bakora, hari ukuntu babikorana ubuhanga ariko yategura dosiye wayigereranya n’izindi asanzwe ategura ukabona ko harimo ikintu kidasobanutse neza, kuko niba hari dosiye asanzwe ategura neza wazigereranya n’izindi tuba dufiteho amakuru  ko yariyemo ruswa ugasanga yayikoze nabi, icyo gihe duhita dutangira kumukurikirana.”

Mu rwego rw’ubushinjacyaha bavuga ko bahisemo gukoresha ikoranabuhanga rizajya rikumira amayeri abashinjacyaha n’abagenzacyaha bakoresha bategura ibirego bariyemo ruswa.

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ikirego buzaca ruswa munzego z’ubutabera ( Electronic inditemet )

Ubushinjacyaha buvuga ko ruswa ari imwe mu mpamvu eshatu (3) zituma ikirego (dosiye) ikorwa nabi haba mu rwego rw’ubugenzacyaha no mu rwego rw’ubushinjacyaha. Izindi mpamvu zituma ikirego gikorwa nabi harimo kutagiha umwanya ngo uri kugikora agicukumbure ashake ibimenyetso byose, indi mpamvu ni ubumenyi buke kuko abakozi bose batabunganya.

Nteziryayo avuga kuri ruswa ati: “ Kuri ruswa ukora dosiye ashobora kwirengagiza ibimenyetso ntabishyire mu kirego ndetse ntanafungure ufunzwe ikirego akagitanga mu rukiko aziko nta kintu kirimo urukiko ruzahita rumurekura.”

Umushinjacyaha avuga ko ubu bari gutangiza ikoranabuhanga rizakemura ibi bibazo mu buryo bwa burundu kuko ntawe uzongera kohereza ikirego kituzuye.

“ Sisitemu yereka umugenzacyaha  ibyo agomba kuzuza birimo n’ibimenyetso kuburyo iyo hari kimwe kibura gishobora gutuma ibigize icyaha bituzura, iyo ibigize icyaha bituzuye umugenzacyaha akohereza dosiye mu bushinjacyaha sisitemu izamwangira imubwire ko hari ibibura ni nako bizagenda ku mushinjacyaha ugiye kohereza ikirego mu rukiko.”

N’ubwo ubushinjacyaha buvuga ko buri hafi gutangiza iri koranabuhanga rizabafasha kurwanya ruswa ntibuvuga igihe rizatangirira.

Mu myaka itatu ishize abashinjacyaha 12 nibo birukanwe bakekwaho kurya ruswa bamwe muri bo bakaba baranabihamijwe n’inkiko ubu bakaba bafunzwe mu gihe kuva muri 2017 abagenzacyaha 80 nabo barirukanwe kubera ruswa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBatandatu bahoze mu buyobozi bwa FDLR basabiwe gufungwa imyaka 25
Next articleKabuga yasinziriye akurikiriye ubuhamya bw’ uwarokotse Jenoside wamushinjaga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here