Home Imikino Imanishimwe Emmanuelwa APR Fc aciye agahigo ko kugurwa menshi mu Rwanda

Imanishimwe Emmanuelwa APR Fc aciye agahigo ko kugurwa menshi mu Rwanda

0

Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi, Imanishimwe Emmanuel, yumvikanye imyaka itatu na FAR Rabat yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc imutangaho miliyoni 430 Frw.

Imanishimwe w’imyaka 26, arahaguruka i Kigali saa saba z’ijoro, tariki ya 1 Kanama 2021, yerekeza i Rabat muri Maroc.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru gitangaza ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na FAR Rabat (ASFAR) gusinya amasezerano y’imyaka itatu, aho APR FC yari agifitiye amasezerano y’imyaka ibiri, yahawe ibihumbi 130$ naho we ubwe, ahabwa ibihumbi 300$.

Imanishimwe yakiniraga APR FC kuva mu 2016, aho yari ayimazemo imyaka itanu nyuma yo kuva muri Rayon Sports na yo yakiniye imyaka ibiri avuye muri Aspor FC.

APR FC iheruka kongerera amasezerano Niyomugabo Claude nk’umusimbura w’uyu mukinnyi kuko hari ibiganiro by’uko azajya gukina hanze.

FA Rabat yerekejemo, itozwa n’Umubiligi Sven Vandenbroeck wigeze gutoza Simba SC. Kuri uyu wa Gatandatu, ifite umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Igihugu ihuramo na Raja Beni Mellal mu gihe yasoje Shampiyona ya Maroc iri ku mwanya wa gatatu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakuyemo inda 10 n’izindi mfungwa zirenga 4500 zahawe imbabazi
Next articleDr. Vincent Biruta ntakiri umuvugizi wa Guverinoma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here