Inkiko zo mu Rwanda n’inkiko mpuzamahanga uyu mwaka zaburanishije imanza zibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda, zimwe muri izi manza zagarutse cyane mu itangazamakuru zishingiye ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi nizo manza zagarutsweho cyane kurusha izindi mu Rwanda muri 20222
1. Kabuga Felecien
Nyuma y’igihe kirekire ashakishwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside Yakorewe abatutsi, Kabuga Felecien, byarangiye mu mwaka wi 2020 afatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa. Kuva icyo gihe iburanishwa rye ryagiye ritinzwa kubera impamvu zitandukanye ariko zishyirwaho akadomo n’umwaka wa 2022 kuko ariwo rwatangiyemo. Uyu mwaka usojwe urubanza rwe rugikomeje humvwa abatangabuhamya bo kuruhande rw’ubushinjacyaha bashinja Kabuga. Abamushinja benshi ni abahoze ari interahamwe za Kabuga ( Interahamwe zabaga mu rugo kwa Kabuga) bafungiwe mu Rwanda. Batanga ubuhamya bwabo hifashishijwe ikoranabuhanga n’umwirondoro wa benshi wahinduwe.
2. Bamporiki Edouard
Umwe mu bari bakomeye muri Guverinoma y’u Rwanda wabaye mu myanya myinshi irimo n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco, asoje umwaka wa 2022 ari mu gihirahiro atazi neza niba izuba ry’umwaka wa 2023 azaryotera mu Busanza aho asanzwe atuye nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Ibi byaha byatumye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumukatira gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Kuko yakurikiranywe ari hanze ntarafungwa nyuma yo kujuririra urukiko rukuru. Akomeje kuba hanze kugeza ku wa 16 Mutarama 2023, ubwo hazasomwa umwanzuro w’urukiko rukuru.
3.Ishimwe Dieudonne Alias Prince Kid
Uru ni rumwe mu rubanza rwakurikiranywe cyane mu Rwanda kuko rwavugwagamo abantu benshi bibyamamare cyane ababaye ba miss Rwanda mu bihe bitandukanye. Ishimwe Dieudonne, uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda yafunzwe akekwaho ibyaha byo gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ni urubanza rwavuzweho na Perezida Kagame mbere y’uko rutangira runatangwamo ubuhamya n’ababaye ba Miss Rwanda mu bihe bitandukanye.
Uru rubanza rwanatumye Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, nawe afungwa nyuma yo gushinjwa gushaka kuyobya ubutabera muri uru rubanza. Aba bombi babaye abere uyu mwaka usize bidegembya.
4.Abaturage ba Bannyahe
Nyuma y’imyaka myinshi abaturage bari batuye muri Kangondo ya mbere n’iya kabiri ndetse no muri Kibiraro ahazwi cyane nka Bannyahe baranze kumvikana n’umujyi wa Kigali ngo bimurirwe aho bari barubakiwe, umwaka wa 2022 usize bose bavuye muri aka gace nta n’imvuru zihabaye. Nyuma y’uko aba baturage bimuwe urubanza baburanaga n’umujyi wa Kigali narwo rwarasomwe birangira batsinzwe.
Ni urubanza rwamaze igihe mu binyamakuru mpuzamahanga mu myaka ishize ariko uyu mwaka usize Bannyahe yibagiranye burundu n’abari bayituyemo batujwe mu Busanza bwa Kanombe.
5.Niyonsenga Dieudonne Alias Cyuma Hassan
Uru rubanza rwari rushingiye ku ikarita y’itangazamakuru itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rwarangiye umu youtubeur Niyonsenga Dieudonne arutsinzwe mu bujurire n’ubwo mu rubanza rwambere yari yararutsinze.
Muri werurwe urukiko rw’ubujurire rwemeje ko atari umunyamakuru bityo ko agomba gufungwa imyaka irindwi akanatanga iahazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mwaka awusoreje muri gereza mu kwezi ku wa gatau 2023 azaba arangije umwaka wambere muri gereza
6.Ndimbati
Uwihoreye Jean Bosco wamamaye muri sinema nyarwanda nka Ndimbati, yafunzwe amezi atandatu y’agataganyo akekwaho gusambanya umwana ariko birangira urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruvuze ko ari umwere asohoka muri Gereza ya Mageragere.
Umukobwa witwa Kabihiza yagiye mu itangazaamkuru avuga ko yaryamanye na Ndimbati ataruzuza imyaka 18 bimuvuramo no kubyara abana b’impanga. Ndimbati yahise atabwa muri yombi we aburana avuga ko Kabahizi yari indaya itega ku muhanda yujuje imyaka y’ubukure. Kabahizi yagaragarizaga urukiko ibyangobwa by’ubwoko bubiri bimwe bivuga ko yujuje imyaka y’ubukure ibindi bigaragaza ko atarayuzuza bitera gushidikanye k’ubushinjacyaha bituma urukiko rugira Ndimbati umwere.
7.Abayobozi ba IPRC Kigali
Ku wa 23 Ukwakira nibwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo ivuga ko ishuri rya IPRC Kigali ribaye rifunzwe by’agateganyo kubera iperereza ririgukorwamo kubyaha by’ubujura byakozwe n’abayobozi baryo.
Mu kwezi k’Ukoboza abayobozi b’iri shuri barangajwe imbere na Murindahabi baburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo birangira ururkiko rubarekuye bakazaburana mu mizi badafunzwe. itariki y’urubanz arwabo mu mizi ntiratangazwa ariko ni mu mwaka wi 2023.
8.Rusesabagina
Uru nirwo rubanza rwavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2021, rwongeye kuvugwa cyane muri uyumwaka nyuma yaho ubushinacyaha bwari bujuririye igihano cy’imyaka 25 yahawe buvuga ko ari gito. Ni urubanza Rusesabagina yikuyemo ku ikubitiro avuga ko ntabutabera ateze kubonamo.
Muri Mata, urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Rusesabagina Paul kubera uruhare akekwaho mu bikorwa by’iterabwoba mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ baregwaga hamwe we yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20 y’igifungungo, ahanishwa 15.
N’ubwo urubanza rwarangiye ruracyavugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga n’imbere mu gihugu kuko nk’uyu mwaka umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaje mu Rwanda mu bimuzanye birimo gusaba ko Rusesabagina yafungurwa n’ubwo u Rwanda rwabiteye utwatsi. Muri uku kwezi k’ukuboza Perezida Kagame yongeye gucubya inzozi z’abarotaga ko yafungurwa avuga ko icyemezo cy’urukiko kizakomeza kubahirizwa uko kiri.
9.Abanyamakuru ba Iwacu TV
Umwaka wa 2022 ushyize akadomo ku gifungo cy’agateganyo cy’imayaka ine yafunzwe abanyamakuru ba IWACU TV yakoreraga kuri youtube. Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bose bafunzwe mu mwaka w’i 2018 bafungurwa muri uyu mwaka urukiko rusanze ari abere.
10.Kayumba Christophe
Inzobere mu itangazamakuru n’itumanaho akaba n’umwarimu wa Kaminuza, ni ikindi cyamamare gifunzwe kizira ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kayumba Christopher amaze umwaka afunzwe akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha n’ubwo ataraburana mu mizi.
11.Bucyibaruta
Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi uyu mwaka usize urubanza rwe rurangiye nyuma y’igihe kinini rutegerejwe. Bucyibaruta wakatiwe igifungo cy’imyaka 20 n’urukiko rwa rubanda rwa Paris nyuma yo kumahamya ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside.
N’ubwo yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’uru rukiko rwahise rumufungura ruvuga ko arwaye azarangiriza ibihano bye hanze. Icyemezo cy’urukiko cyo kumufungura nticyakiriwe kimwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kuko bamwe babinenga bavuga ko agomba gufungwa akarangiriza igihano yakatiwe muri gereza mu gihe abandi bavuga ko kuba yarahamijwe ibyaha aribyo by’ingenzi.
12. Emmanuel Nibishaka
Umwaka wa 2022 usize Emmanuel Nibishaka wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, afunzwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi akoreshaje uburinganya no gukoresha inyandiko mpimbano. Nibishaka wari umuyobozi mu rwego nzego zo hejuru mu Gihugu yahimbye inyandiko yo mu biro bya minisitiri wintebe imwemerera gusohoka igihugu nyuma yo kumenya ko inzego z’ubutabera ziri kumuhiga zimukurikiranyeho ubutekamutwe aho yabwiraga abantu ko azababonera ibyangombwa bibajyana muri Amerika bakamuha amafaranga.
Kwizeza abantu kubabonera ibyangombwa bibajyana kuba no kwiga muri Amerika byahesheje Nibishaka Emmanuel akayabo kamiliyoni zikabakaba 25 z’amafaranga y’u Rwanda.