Home Politike Imfungwa zirenga 800 zahawe imbabazi, amasaha y’akazi mu Rwanda yahindutse

Imfungwa zirenga 800 zahawe imbabazi, amasaha y’akazi mu Rwanda yahindutse

0

Inama y’abaministiri yateranye kuri uyu wa gatanu yemeje iteka rya Perezida Kagame riha imbabazi abagororwa 12 bari barahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye.

Si aba 12 gusa bagiye gufungurwa kuko iyi nama yanemeje iteka rya minisitiri ryemeza gufungura by’agateganyo abandi bagororwa 802. izi mbabazi zitanzwe nyuma y’amezi abiri n’ubundi hatanzwe imbabazi z’agateganyo ku bajura n’abayarugomo begara ku 1803.

Amazina y’abantu 12 Perezida Kagame yahaye imababzi ntibaramenyekana. Uwo aheruka guha imbabazi ni Habumuremyi Pierre Damien wari wakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye birimo gutanga sheki zitazigamiye.

Mu bindi inama y’abaminisitiri yemeje birimo ko amasaha y’akazi n’amasha abanyehsuri batangiriraho amasomo yahinduwe. Abanyehsuri bazajya batangira kwiga saa mbiri n’igice za mugitondo basoze saa kumi n’imwe z’umugoroba. abakozi bo bazajya batangira akazi saa tatu za mu gitondo bagasoze saa kumi n’imwe z’umugoroba banaruhutsemo isaha imwe. ibi byo guhindura amasaha y’akazi n’amasomo bitangiriraho bizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Lourenco wa Angola yabanje mu Rwanda mbere yo kujya muri Congo
Next articleKigali: Umudepite amaze gufatwa inshuro esheshatu atwaye imodoka yanyoye ibisindisha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here