Home Politike Imihanda imwe yo mu mujyi wa Kigali yatangiye guharirwa abazitabira CHOGM gusa

Imihanda imwe yo mu mujyi wa Kigali yatangiye guharirwa abazitabira CHOGM gusa

0

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena, polisi y’u Rwanda yatangiye gutangaza amabwiriza ya buri munsi azayobora abakoresha imihanda yo mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko imwe n’imwe izaba irimo gukoreshwa n’abashyitsi bazitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko imwe mu mihanda izaharirwa abashyitsi guhera ku wa 16 Kamena 2022.

Yagize ati “Kugira ngo turusheho kunoza imigendekere myiza y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali mu gihe cya CHOGM, abakoresha imihanda barasabwa kuzubahiriza amabwiriza ajyanye n’imikoreshereze y’imihanda azajya atangazwa umunsi umwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo babashe gutegura neza ingendo zabo.”

Yakomeje agira ati “Tuboneyeho gusaba abakoresha umuhanda kwihanganira izi mpinduka kandi bagakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda. Abapolisi bazaba bari ku mihanda mu rwego rwo kubayobora aho bagomba kunyura.”

Imwe mu mihanda izaba igenewe abashyitsi n’iyishamikiyeho izakoreshwa mu buryo bwa rusange

Kuri Uyu wa Kane, tariki 16 Kamena, Umuhanda wo mu cyerekezo cya Marriott Hotel – Muhima – Kinamba -Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uzakoreshwa n’abashyitsi.

Imihanda izaba ikoreshwa mu buryo rusange kuva ku Gisozi ni ULK- Beritwari – Gaposho- Gakinjiro – Kinamba – Kacyiru cyangwa kuri Utexrwa.

Abazaba bahagurukiye mu mujyi rwagati bashobora gukoresha umuhanda wa Onatracom – Gereza – Muhima – Nyabugogo – Poid Lourd – Kanogo- Rwandex.

Abashaka ibisobanuro birambuye bashobora guhamagara ku murongo utishyurwa 9003 cyangwa 0788311155.

CP Kabera yakomeje agira ati “Abaturarwanda barakangurirwa gukurikira ingengabihe ku mikoreshereze y’imihanda ya buri munsi ku rubuga rwa Polisi (Website) cyangwa kuri Twitter ndetse no kuri radiyo na televiziyo zitandukanye.”

“Birasanzwe mu muco wacu nk’abanyarwanda ko twakira neza abashyitsi batugana. Dukwiye rero kubigaragaza by’umwihariko mu gihe cya CHOGM nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nama mpuzamahanga u Rwanda rwagiye rwakira.”

Inama ya CHOGM yitezweho kuzitabirwa n’abaturutse mu bihugu 54 biri mu muryango wa Commonwealth. Hirya no hino mu gihugu, imyiteguro yayo irakomeje.

Umuhanda uzakoreshwa n’abshyitsi gusa kuri uyu wa kane taliki ya 16 Kamena 2022
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta mushinwa Perezida Kagame yirukanye mu Rwanda
Next articleSosiyete yitwa Internet Society yiyemeje kwongera ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here