Home Imikino Imikino y’amahirwe yakabaye ikinwa n’abinezeza-Teddy Kaberuka

Imikino y’amahirwe yakabaye ikinwa n’abinezeza-Teddy Kaberuka

0
Bwana Teddy Kaberuka (Foto Afrika)

Ibi n’ibyatangajwe n’impuguke mu by’ubukungu Bwana Teddy Kaberuka, ubwo hasozwaga amahugurwa ngaruka kwezi, y’abanyamakuru bandika ku nkuru z’ubukungu, yabereye Nyarutarama ku cyicaro cya FRIEDRICH EBERT STIFTUNG, umufatanyabikorwa w’izi mpuguke mu busesenguzi n’ubushakashatsi  mu bukungu mu Rwanda EPRN: Economic Policy Research Network Rwanda, mu kiganira gito twagiranye.

Bwana Teddy Kaberuka (Foto Afrika)

Bwana Teddy Kaberuka, watanze ikiganiro kirambuye muri aya mahugurwa yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Nzeli 2019,  cy’imikino y’amahirwe nka Betting n’ibiryabarezi, habariwemo n’abagerageza gushora imigabane ku mbuga nkoranyambaga (internet).

Yadutangarije ko ayo mahugurwa icyo yari agamije ari ugusobanurira abanyamakuru, bihagije uko ifaranga rishingiye ku ikoranabuhanga rikora, harebwa imbogamizi ndetse n’inyungu zirimo, kugira ngo babyandike, nihagira nunabyitabira azabigemo abizi.

Bwana Teddy asanga iyi mikino hari abakabaye bayitabira kubera ingaruka zayo ati, “Ubundi imikino y’amahirwe yakabaye yitabirwa n’abaherwe, nk’uko umuntu ajya gukina Golf na casino. N’imikino y’abagiye kwinezeza”

We ashimangira ko utameze atyo,  atakabaye yitabira bene iyo mikino y’amahirwe, kuko akenshi birangira ari kwicuza.

Ahamya ko abenshi mu bitabira iyi mikino y’amahirwe bagendera ku marangamutima, aho yagize ati” abantu bagendera ku magambo bababwiye, bagahita birukankirayo. Ubundi ugiye gushora imari abanza gushishoza”

Bwana Teddy Kaberuka, yashoje ikiganiro twagiranye avuga ko abashoye mu mikino y’amahirwe baba barabibaze neza, ku buryo bunguka bagaha na Leta imisoro nk’uko biteganwa n’itegeko.

Kandi ngo abagerageza amahirwe yo gushora imigabane yabo mu  ikoranabuhanga bakwiye gushishoza bakaba maso, kuko asanga bashobora guhomba. Ngo ubwo buryo baba bashoramo buba butizewe neza, kuko na Leta y’u Rwanda iba itabazi abo bashoramari bo kuri internet.

Twashatse bamwe mu bagerageje amahirwe yo gushora imigabane mu ikoranabuhanga(internet) ntitwababona, ariko hari abo twashoboye kuvugana nabo.

Bwana Hakizimana Jean Luc, ati”man, njye ntabwo nahemukira ikiryabarezi mwana, kuko iyo kitanyashije ndacyasa man, ahubwo munyamaku… mpereza igiceri nshete man, ninkirya singukuzaho, man”.

Nsengiyumva Paul, yagize ati,” sinabura kuri betting ya match, wangu kuko niyo ntatomboye, ariko basi mba nirebeye nuwo mukino ngataha nishimye. Njye mba numva ntacyo nahombye, kandi sinzabihagarika nzakomeza mbetinge.

Jean Claude Afurika

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmabanki nta cyizere afitiye itangazamakuru
Next articleUmwiryane hagati ya Jordan Foundation na NCC bizakizwa na Perezidansi¬¬

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here