Urukiko rushinzwe kurwanya ruswa mu Gihugu cya Kenya rugiye gutangaza umwanzuro warwo ku ifatirwa ry’imitungo w’amamiliyoni menshi w’umunyarwanda Kabuga Felecien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Imitungo ya Kabuga Felecien n’umugore we nyakwigendera Mukazitoni Josephine, iherereye ahitwa Kilimwani ntihatangazwa uko ingana n’agaciro kayo mu mashilingi. Gusa mu kwezi gutaha kwa Mata byitezweko izafatirwa na Leta ya Kenya nyuma y’icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurwanya ruswa.
Ikinyamakuru cyo muri Kenya People Daily, gitangaza ko mu cyumweru gishize ubushinjacyaha muri Kenya bwagaragarije uru rukiko rushinzwe kurwanya ruswa ibaruwa rwahawe n’ambasade ya Kenya y’i Laye mu Buholandi yasabaga Kabuga gusinyira iyi mitungo ariko arabyanga.
Ku wa 27 Mutarama nibwo Kabuga yegerewe n’abakozi babiri ba ambasade ya Kenya bamusanze aho afungiwe ngo asinyire ko iyo mitungo ari iye ariko yanga gusinya yemezako yabonye izo nyandiko z’imitungo ye.
Muri iyi baruwa bavuga ko baganiriye na Kabuga mu rurimi rw’Igiswayire mu gihe kigera ku minota 40, baganiriye iby’imitungo ye iri muri Kenya ahitwa Kilimani banamwereka ibiri muri dosiye iri mu rubanza rwo gufatira iyi mitungo ariko batandukana yanze gusinya.
Kabuga ubu ari kuburanishwa n’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) ku byaha akekwaho birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kabuga ufungiwe muri gereza y’uru rwego ntiharamenyakana niba urubanza rwe ruzakomeza cyangwa niba rugiye guhagarikwa akanafungurwa nyuma yaho hari abaganga bagaragaje ko ubuzima bwe butifashe neza bityo ko nta bushobobozi afite bwo gukomeza kuburana.