Home Amakuru Imodoka yari itwaye peterori yaguye, abagiye kuyivoma hapfuyemo 13

Imodoka yari itwaye peterori yaguye, abagiye kuyivoma hapfuyemo 13

0

Nibura abantu 13 nibo bahitanywe n’iturika ry’ikamyo ya peteroli yaguye igafatwa n’inkongi y’umuriro mu burengerazuba bwa Kenya mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira kuri iki cyumweru.

Iyi mpanuka yabaye mu gihe umushoferi yageragezaga kwirinda kugongana n’indi kamyo bari bahuriye mu  muhanda uhuza Kisumu na Busia.

Abantu bihutiye kujya kuvoma peterori kuri iyi kamyo yari imaze kugwa bajyana amajerekini bakuye mu nzu zabo nyuma iyi kamyo iza guturika yaka umuriro uhitana nibura 13.

Abandi bantu bagera kuri 11, barimo abana, bari mu bitaro bameze nabi cyane nyuma yo gutwikwa n’uyu muriro.

Byatwaye amasaha abiri kugira ngo abashinzwe kuzimya umuriro bagere aho byabereye, hafi y’umujyi wa Malanga mu Ntara ya Siaya – nko mu bilometero 315 (kilometero 195) mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umurwa mukuru, Nairobi.

Umuyobozi wa polisi yaho, Moreso Chacha yavuze ko batinze kubona ibikoresho byari kubafasha gutaba mu maguru mashya : “Ntabwo twashoboye kubona moteri izimya umuriro mu Ntara ya Siaya kuko iri i Nairobi.”

Yavuze ko abashinzwe kuzimya umuriro baturutse mu ntara ituranye kugira ngo bafashe.

Umuyobozi w’igipolisi yasobanuye ko ikamyo yari itwaye amata yavaga i Busia, hafi y’umupaka wa Uganda, yerekeza i Kisumu ubwo ariyo yari igiye kugongana n’iyi yari itwaye peterori akaba ariby byateye impanuka.

Buri mwaka abantu bagera ku 3.000 bapfa bazize impanuka zo mu muhanda mui Kenya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta igiye gutangira guha ibiribwa abatishoboye bari muri guma mu rugo
Next articleRayon Sports mu bufatanye n’ikipe ikomeye muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here