Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda barifuza ko ikiruhuko cy’umugabo ufite umugore wabyaye kiva ku minsi ine ikaba 30, naho icy’umugore kikava ku mezi atatu akaba atandatu.
Iyi ni ingingo Abanyarwanda barimo gutangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bayishyigikiye abandi bavuga ko yemejwe yagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Kuwa kabiri, minisiteri y’umurimo yajyanye mu Nteko Ishingamategeko umushinga usaba abadepite kuvugurura itegeko ry’umurimo.
Depite Frank Habineza avuga ko iyi minisiteri yazanye uyu mushinga “cyane cyane ugamije kwemeza igabanywa ry’amasaha y’akazi yavuye kuri 45 akaba 40 mu cyumweru”.
Itegeko risanzwe ry’umurimo ntiriteganya ikiruhuko cy’umubyeyi w’umugabo ufite umugore wabyaye, ahubwo sitati rusange igenga abakozi ba leta niyo imuha iminsi ine (4) y’ikiruhyuko cy’ingoboka.
Habineza avuga ko minisiteri y’umurimo yaje inasaba ko iyi minsi ine y’ikiruhuko ku mugabo yemezwa mu itegeko.
Ati: “Rero, natanze igitekerezo ko tuzamura ikiruhuko cy’umugore wabyaye kikava ku mezi atatu akaba atandatu, kandi n’icy’umugabo we kikava ku minsi ine ikaba ukwezi kumwe.”
Hari abandi badepite bashyigikiye iki gitekerezo mu mpaka zo mu Nteko kuri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko ry’umurimo ryo mu 2018 nk’uko byifuzwa na minisiteri y’umurimo.
Depite Habineza avuga ko : “Mu by’ukuri, iminsi ine [ku mugabo] ni micye cyane, hari igihe irangira mukiva kwa muganga [nabwo] iyo nta bibazo byabaye [ku mubyeyi].
“Ariko kandi [ukwezi kw’ikiruhuko] kwafasha kurushaho kwegerana mu marangamutima k’umubyeyi, umwana, n’umugabo.”
Immy Kanyange, umukozi wa leta nawe yabwiye itangazamakuru ko “byaba ari byiza cyane” umugabo ahawe ikiruhuko cy’ukwezi.
Ati: “Muri iki gihe ubuzima buragoye, nkanjye iwanjye nta mukozi [wo mu rugo] tukigira, ndamutse mbyaye umugabo akamara ukwezi ari mu rugo urumva ko byadufasha cyane”.
Naho kuvana ikiruhuko cy’umugore wabyaye ku mezi atatu akaba amezi atandatu, Kanyange abona ko “ibyo ni ibyo mu bihugu bifite ubukungu bukomeye, kandi aho ntiturahagera”.
Marcel Karinganire abona ko ikiruhuko cy’umugabo w’umugore wabyaye koko gikwiye kongerwa ariko ntikirenze iminsi 15.
Ati: “Amasaha y’akazi yaragabanutse, abantu ntibakizinduka cyane, rero ndumva umugabo wabyaye bamuhaye iminsi 15 yaba ari iyo, naho ubundi se yamara ukwezi mu rugo akora iki?”
Depite Habineza avuga ko minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta atashyigikiye igitekerezo [Habineza] yatanze “avuga ko cyagira ingaruka ku ngengo y’imari”.
Ati: “Twarakomeje kugeza twemeranyije ko bazabyigaho kurushaho, tunemeranya ko iteka rya Minisitiri ari ryo rizagena iyo minsi [y’ikiruhuko].”
Impinduka ziheruka ku murimo n’ibiruhuko mu Rwanda
- Itegeko ry’umurimo ryemeraga umugore wabyeye ikiruhuko cy’amezi atatu (ibyumweru 12)
- Ryageneraga umugore wabyaye umushahara we wose ukwezi kumwe n’igice
- Nyuma umugore yahitamo kuguma mu kiruhuko ukundi kwezi kumwe n’igice agahembwa 20%
- Abagore benshi bahitagamo gusiga abana b’ukwezi kumwe bagasubira ku kazi aho guhembwa 20%
- Iri tegeko ryavuguruwe mu 2016 ryemerera umugore wabyaye guhembwa umushahara we wose mu mezi atatu y’ikiruhuko
- Kuva muri Mutarama(1) 2023 amasaha y’akazi yavanywe ku icyenda ku munsi aba umunani
- Akazi gatangira saa tatu kakarangira saa kumi n’imwe, mugihe mbere katangiraga saa moya