Home Ubutabera Umwongereza asobanura impamvu Paul Rusesabagina yatawe muri yombi

Umwongereza asobanura impamvu Paul Rusesabagina yatawe muri yombi

0

Depite Andrew Mitchell umudepite mu gihugu cy’Ubwongereza, avuga ko bibaye ari mu Bwongereza, Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda byanze bikunze yakabaye akurikiranwa n’amategeko yabo yo kurwanya iterabwoba.

Paul Rusesabagina ari aho afungiye i Remera

Mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza, bwana Mitchell uabaye nk’ugaya icyo kinyamakuru ku makuru cyanditse ku ifatwa rya Rusesanagina.

Uagize ati “Ntangajwe n’uko The Guardian yagize imyifatire nk’iyo yo kubogama ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, Umunyarwanda watawe muri yombi akaba afungiye i Kigali (Loni yasabwe kugira icyo ikora mu gihe hafunzwe uwamenyekanye cyane ku bwa filme Hotel Rwanda, 8 Nzeri). Bwana Rusesabagina, uruhare rwe mu kurokora Abatutsi mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda yakorewe Abatutsi rwakinwe muri filime izwi cyane ya Hotel Rwanda, kuva icyo gihe yagiye igibwaho impaka zitandukanye.

Bwana Rusesabagina yatawe muri yombi kubera ko akekwaho kuba umuyobozi, washinze akaba n’umuterankunga w’umutwe w’intagondwa ukorera mu Rwanda no hanze kandi uzwi cyane ku izina rya MRCD / FLN. Icyemezo cyo kumuta muri yombi ari cyo gitumye ubu afunzwe, kirimo ibirego by’uko muri Kamena na Nyakanga 2018 muri Nyungwe, mu Kuboza 2018 i Nyamagabe, yari inyuma y’ibitero bya MRCD / FLN byibasiye abaturage b’inzirakarengane b’u Rwanda bigahitana abantu icyenda(9) abandi benshi bagakomereka bikabije.

Video iboneka kuri interineti, Bwana Rusesabagina agaragaza ko ashyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba. Ari mu Bwongereza, byanze bikunze yakurikiranwa n’amategeko yacu arwanya iterabwoba.

Mugihe turi kuriyi ngingo, inkunga yikinyamakuru cyawe cyo gushyikiriza ubutabera abantu batanu bavugwa ko bakoze jenoside yo mu Rwanda babayeho mu bwisanzure, akenshi ku nyungu z’abasoreshwa mu Bwongereza aho bafite ubuturo bwera, mu myaka irenga icumi bakirwa neza.

N’ubwo guverinoma y’u Rwanda n’inzego zayo zemewe n’amategeko zagerageje kenshi gukurkirana abo  batanu, ntacyo bigeze bageraho. Biragoye kwizera ko byaba ariko byari kubagendekera iyo baramuka ari abakekwaho kuba barakoze Genocide. Mvugishije ukuri, ni ubutabera bw’Ubwongereza, ntabwo ari ubw’u Rwanda, buri mu kaga kuri iki kibazo.”

Andrew Mitchell Depite, Akaba n’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga.

Integonews.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbantu benshi baguye mu gitero cy’abiyahuzi hanze y’umusigiti muri Somaliya
Next articleMukankuranga, umwarimukazi wiyemeje kurwanya ikwirakwira rya COVID19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here