Home Politike Impamvu y’uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Tanzaniya

Impamvu y’uruzinduko rw’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri Tanzaniya

0

Kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bishingiye ku masezerano hagati y’ibihugu byombi, ni imwe mu mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rw’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yagiriye muri Tanzania.

Imikoranire irasanzwe hagati ya Polisi y’igihugu cy’u Rwanda n’iya Tanzania kuko kuva mu mwaka wa 2012 Polisi zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Muri uru ruzinduko, yashimiye mugenzi we wa Tanzaniya kuba yamuboneye umwanya bakagirana ibiganiro. Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange bafite ubushake bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

IGP Munyuza ati” Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange dufite ubushake n’umuhate mu kurwanya ibyaha byambukiranya ibihugu byacu byombi. Guhanahana amakuru, guhuza ibikorwa ku mipaka, guhanahana amahugurwa n’imyitozo, gukorana inama kenshi mu byiciro byose ni bimwe mu bizadufasha gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye dufitanye.”

IGP Simon Nyakoro Sirro uyobora Polisi ya Tanzania, mu gufungura ku mugaragaro ibiganiro byamuhuje na IGP Dan Munyuza, yashimiye umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kubasura ndetse avuga ko ibihugu byombi bisangira byinshi harimo no gufatanya kurwanya ibyaha.

IGP Simon Nyakoro Sirro uyobora Polisi ya Tanzania asuhuzanya na IGP Dan Munyuza,

Yagize ati” Ibi bihugu byacu bisangira byinshi harimo kurwanya ibyaha, ariko cyane cyane hakenewe imbaraga n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, tugomba gukorera hamwe mu gushimangira umutekano ku mipaka yacu mu rwego rwo kugabanya ibyaha byambukiranya ibihugu byaciyemo. Ibi tugomba kubigeraho dushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye asanzwe hagati ya Polisi zacu y’u Rwanda na Tanzaniya.”

Polisi z’ibihugu byombi zemeranyije guhanahana amakuru ku bijyanye n’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, gufatanya kugenzura umutekano wo ku mipaka hagamijwe kugabanya ibibazo byateza umutekano muke, guhanahana abanyabyaha, gushyiraho gahunda yo kurwanya ubutagondwa no gushyiraho ikigo gifasha abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

Muri uru ruzinduko kandi IGP Munyuza yajyanye na mugenzi we uyobora igisirikare cy’u Rwanda CDS Gen Jean Bosco Kazura mu rwego rwo gutsura umubano w’ibihugu byombi mu buryo bw’umutekano.

Noel Mporebuke

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpamvu uwahamwe n’ibyaha bya Jenoside atagabanyirizwa ibihano
Next articleU Rwanda rwohereje Minisitiri kuruhagararira mu muhango w’irahira rya Perezida Museveni

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here