Home Amakuru Impunzi ni nyinshi, FARDC na M23 bose barigamba gufata umupaka wa Bunagana

Impunzi ni nyinshi, FARDC na M23 bose barigamba gufata umupaka wa Bunagana

0

Impunzi zirenga ibihumbi 30 nizo zimaze guta ibyabo zihunga intambara yakajije umurego hagati y’ingabo za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23 muri Ritshuru hafi y’umupaka wa Congo na Uganda.

Impunzi zirenga 5000 nizo zimaze kwambuka umupaka wa Bunagana zerekeza mu Gihugu cya Uganda mu gihe izindimpunzi zirenga ibihumbi 25, zahungiye mu mashuri mu nsengero n’ahandi mu duce twa Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri Ritshuru nkuko byemezwa n’imiryango itabara imbare n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR.

Buri ruhande rwose ruri mu ntambara rurashinja urundi kurushotora kandi buri ruhande rukigamba kuba arirwo ruri kugenzura umupaka wa Buganaga utandukanya Uganda na Congo.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya RDC, FARDC rivuga ko aricyo kiri kugenzura uyu mupaka.

Gusa umuvugizi w’umutwe wa M23, Willy Ngoma, avuga ko umutwe avugira wishe abasirikare benshi ba leta mbere yuko biruka bagasiga ibikoresho byabo bahunga intambara.

Intambara yo muri aka gace ka Bunagana yongeye gutuma izina ry’u Rwanda rivugwa muri iyi ntambara ko rufasha umutwe wa M23, gusa ibi u Rwanda rukomeje kubihakana rukavuga ko ntashingiro bifite.

Mpumpera z’icyumweru gishize u Rwanda na Congo bose bashinjanye buri wese kurasa ku butaka bw’undi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ruti “Congo iraturasa” na Congo iti “u Rwanda ruri kuturasa”
Next articleAbabangamira kuzana abimukira bo mu Bwongereza mu Rwanda batsinzwe mu rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here