Home Uncategorized Impunzi ziva mu Burundi, Rwanda na DR Congo ziba muri Malawi zategetswe...

Impunzi ziva mu Burundi, Rwanda na DR Congo ziba muri Malawi zategetswe ibintu bikomeye

0

Impunzi ibihumbi z’Abarundi, Abanyarwanda n’Abanyecongo ziba mu mijyi itandukanye muri Malawi zivuga ko zihangayitse cyane kuko itariki ntarengwa zahawe na leta ko zigomba gusubira mu nkambi ari ejo kuwa gatatu.

Mu ntangiriro z’uku kwezi leta ya Malawi yasohoye itangazo rivuga ko “ku mpamvu z’umutekano impunzi zose ziba hanze y’inkambi” zigomba gusubira kuba mu nkambi, bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.

Elie Umukunzi, umuvugizi w’izi mpunzi yabwiye BBC ko ejo kuwa mbere UNHCR n’umuryango Human Rights Defenders Coalition (HRDC) baganiriye na leta “basabira izi mpunzi nibura amezi atandatu” yo kwitegura, ariko ko ntacyo byagezeho.

Itegeko ryo mu 1989 rigenga impunzi muri Malawi ritegeka ko impunzi zose zigomba kuba mu nkambi.

Gusa muri zo ababarirwa mu bihumbi za mirongo bamaze imyaka myinshi baba kandi bakora ubucuruzi mu mijyi nka Lilongwe, Blantyre cyangwa Mzuzu, aho bahabwa uburenganzira bushobora kongerwa buri mwaka, nk’uko babivuga.

Ku Banyarwanda, Umukunzi avuga ko ingingo ivanaho ubuhunzi ku mpunzi z’Abanyarwanda itakurikijwe muri Malawi kuko hari Abanyarwanda bagifite ibyangombwa nk’impunzi.

Ubu byifashe bite?

Leta ivuga ko icyo cyemezo kireba impunzi zigera ku 2,000 ariko Bwana Umukunzi avuga ko abo kireba ari benshi cyane kuko leta ivuga iyo mibare ishingiye ku maduka 2,000 babaruye.

Ati: “Mu byumweru bibiri bishize abacuruzaga ntabwo bari gukora ubu uyu munsi ni uwa nyuma bari kwitegura, abafite umutima ukomeye barasubira mu nkambi ya Dzaleka, abandi benshi bo bamaze kugurisha ibyabo bahungira muri Mozambique, niyo mahitamo abiri gusa ubu ahari.”

Mu ibaruwa izi mpunzi zandikiye leta ya Malawi mu cyumweru gishize, zasabaga leta kudasubizwa mu nkambi ya Dzaleka, iri muri 40Km uvuye i Lilongwe, kubera impamvu zirimo;

  • Ubucuruzi bwabo n’imirimo bitahita byimurwa mu minsi 14 yari yatanzwe
  • Kuba bamwe barashyingiranye bakanabyarana n’abaturage ba Malawi
  • Kuba inkambi ya Dzaleka yuzuye cyane bityo abandi batabona aho bajya… n’ibindi.

Inkambi ya Dzaleka yagenewe kwakira abantu 10,000 ubu icumbikiye abarenga 46,000 (UNHCR: ukwa 08/2020); Abanyecongo hafi 30,000, Abarundi barenga 10,000, Abanyarwanda barenga 6,000, abandi barimo Abasomali n’abakomoka ahandi.

Ubwoba buva ku byabaye mu 2020

Mu kwezi kwa mbere 2020 mu mujyi wa Lilongwe habaye ibikorwa by’urugomo, ubusahuzi n’ubugizi bwa nabi byibasiye abanyamahanga biganjemo impunzi bikorwa n’abanyagihugu.

Izi mpunzi ubu zivuga ko zongeye kugira ubwoba ko ibikorwa nk’ibi bishobora kongera hitwaje umwanzuro ubategeka kujya kuba mu nkambi.

Umukunzi ati: “Benshi ubu bafite ubwoba kandi barahangayitse cyane”.

Bamwe muri izi mpunzi bari i Lilongwe babwiye BBC ko leta yamaze guha amabwiriza urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka y’uko rushyira mu bikorwa umwanzuro wa leta ejo kuwa gatatu.

Umukunzi avuga mu buryo bwa nyuma, abahaharariye impunzi bagannye ubucamanza basaba ko urukiko ko uyu munsi kuwa kabiri rwahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro wa leta.

Ati: “Ubu berekeje mu nkiko ngo barebe ko urukiko rwaba ruhagaritse icyo cyemezo.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDiamond Platnumz yaguze indege ye bwite (private jet)
Next articleDenmark n’u Rwanda biyemeje gushyira hamwe mu gufasha impunzi n’abimukira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here