Home Amakuru Inama ya CHOGM y’i Kigali izaba ari amateka ku gihugu cya TOGO

Inama ya CHOGM y’i Kigali izaba ari amateka ku gihugu cya TOGO

0

Inteko ishingamategeko ya Togo yatoye ku bwiganze umushinga w’itegeko usaba guverinoma y’iki gihugu gusaba kujya mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’UBwongereza binakoresha ururimi rw’icyongereza. Ubusabe bwayo mu buryo bwemewe n’amategeko buzatangirwa i Kigali mu nama igiye kuhabera ihuza abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu muryango wa Common wealth.

Iki Gihugu gisanzwe mu miryango y’Ibihugu itandukanye nk’umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba Ecowas, Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa OIF, uyu muryango wiganjemo ibihugu byahoze bikoronizwa n’Ubufaransa.

” Togo ntabwo isezeye mu muryango w’Abakoresha ururimi rw’Igifaransa OIF, ahubwo dushaka gushyira imbaraga mu myigishirize y’icyongereza no kongera imbaraga mu mibanire n’ibihugu bikoresha icyongereza.” Yawa Tsegan, Umuyobozi w’intekoishingamategeko ya Togo aganira n’itangazamakuru.

Uyu mwanzuro wafashwe n’inteko ishingamategeko ku wa gatanu w’icyumweru gishize, iyi nteko yasabye guverinoma ko izaba kwinjira muri uyu muryango muri Kamena uyu mwaka mu nama ya Chogm izabera iKigali mu Rwanda.

Iki gihugu cyagize igitekerezo cyo kwinjira muri Common Wealth kuva mu mwaka wi 2014 ariko inzozi zacyo zishobora kuba zigiye gukabirizwa i Kigali muri Kamena 2022.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMacron yatsindiye kuyobora Ubufaransa akuraho amateka yari amaze imyaka 20
Next articleMurenzi Abdallah yaba yayoboraga Ferwacy mu buryo butemewe n’amategeko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here