Home Uncategorized Inama y’abaminisitiri y’igitaraganya yiga ku mabwiriza mashya ya Covid-19

Inama y’abaminisitiri y’igitaraganya yiga ku mabwiriza mashya ya Covid-19

0

Kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame ayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe yiga ku bintu bitandukanye birimo n’amabwiriza mashya yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19.

Iyi nama iteranye nyuma y’amasha make Perezida Kagame atangaje ko bashobora gufunga ibintu bimwe na bimwe n’ubwo bishobora kudindiza ubukungu.

Iyi nama iteranye by’igitaraganya kuko mu myanzuro yayo iheruka yavugaga ko ibyemezo byafashwe kuri Covid-19 bizongera kuvugururwa nyuma y’ukwezik kandi kukaba kutarashira.

Iyi nama kandi ibaye havugwa izamuka ry’imabre y’ubwandu bushya cyane ko muri iki cyumweru kitarasozwa hamaze kwandura abantu bashya barenga 600.

Covid-19 yongeye kugaragara cyane ku nshuro ya gagatu muri Afurika kuko ibihugu bimwe na bimwe byasubije abantu mu rugo nka Uganda ituranye n’u Rwanda yategetse n’amashuri gufunga isaba ihagarika n’ingendo zihuza Uturere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImyitwarire mibi ikomeje kugaragara muri APR FC, Sefu yahagaritswe
Next articleAmbasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yemejwe, Gashumba na Shyaka boherezwa hanze
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here