Home Amakuru Indege yataye amazirantoki ku bantu bari mu birori

Indege yataye amazirantoki ku bantu bari mu birori

0

Abantu benshi ubu bahangayikishijwe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, ariko umugabo w’i Berkshire mu burengerazuba bwa London aherutse guhangayikishwa cyane n’ibindi bivuye mu kirere.

Yariho yiruhukira mu busitani bw’iwe ubwo “yahuraga n’akaga mu buryo bubabaje” imyanda y’abantu ikamugwaho ivuye mu ndege.

Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa karidwi, ariko byatangajwe nyuma mu nama y’abategetsi b’aho hantu.

Abwira inama y’ihuriro rya kompanyi z’indege ya Royal Borough of Windsor & Maidenhead, madamu Karen Davies wo mu butegetsi bw’ako gace ko umuturage yamubwiye ibi byamubayeho kandi na we byamubabaje cyane.

Yavuze uburyo “ubusitani bwose” bw’uwo mugabo “ndetse na we ubwo bari buzuye” amazirantoki.

Ibyo byabayeho bite? Ese natwe ducyeneye gucunga ikirere?

Windsor uyirebeye mu kirere, ahaboneka n'ingoro y'umwamikazi ya Windsor
Insiguro y’isanamu,Indege zijya ku kibuga cya Heathrowburi gihe zica hejuru y’aka gace ka Windsor.

Uwo mugabo aba i Windsor, umujyi uzwi cyane kubamo ingoro y’umwamikazi Elizabeth, ariko kandi uri hafi y’aho indege zigwa ku kibuga cya Heathrow, ikibuga kinini muri bitanu biri i Londres.

Madamu Davis ati: “Ndabizi ko hari ibintu nk’ibi bibaho buri mwaka amazi yakoreshejwe mu ndege yahinduwe urubura akagwa, ariko aya ntiyari urubura, kandi ubusitani bwe bwarahindanye mu buryo bubabaje.

“Nawe niho yari ari muri ako kanya, ni ibintu bibi cyane byamubayeho. Twizeye ko ibyo bitazongera na rimwe ku muturage n’umwe wacu.”

Undi mutegetsi wo muri ako gace, John Bowden, ibi yabyise “ibibaho rimwe kuri miliyari”.

Avuga ko ibihe by’ubushyuhe byaba byaratumye ayo mazirantoki “amanuka nk’ibintu bisukika.”

Ibyo bigenda bite ?

Imisarani yo mu ndege ibika imyanda y’abagenzi mu bintu byabigenewe, ubusanzwe bisukurwa iyo indege igeze aho ijya.

Ariko abahanga mu by’indege bemeza ko hari ubwo imyanda ishobora gusohoka mu ndege ikamanuka mu kirere.

BBC Radio Berkshire yavuganye na Julian Bray, inzobere mu by’indege, ngo imenye uko iyi mvura mbi ishobora kugwa.

Bray ati: “Indege zigezweho ziba zifite imisarani ikoresha uburyo bwo gufatanya imyanda ikaba nk’ibuye. Ikibazo kibera mu gace gahuza imyanda n’ikigega cyo kuyibika.

“Ako gace nta na rimwe kaba gafunzeho neza 100% kubera ko hagomba kuba ukoroha gutoya kuko indege ica mu bihe bitandukanye by’ubushyuhe bukabije n’ubukonje bukabije.

“Hariya ibishobora kuba byarabayeho, ni uko iyo indege iri kururuka, iyo igeze kuri 1,800m ‘pression’ irahinduka. Byaba ari byo byateye uko kugwa bikitura kuri uyu muhabo wari wibereye mu bustani bwe.”

Ibi bibaho ku ruhe rugero?

Imisarani yo mu ndege iterwamo umuti wica imyanda w'ubururu
Insiguro y’isanamu,Imyanda y’abantu iba yakonjeshejwe cyane ishobora kuva mu ndege iri kuguruka yitwa ‘blue ice’ cyangwa ‘glace bleue’ kubera imiti yica udukoko iba yatewemo

Bray ati: “Amahirwe ni uko ari ibintu bibaho gacye cyane. Byabagaho kenshi mu gihe cyashize hagasohoka ikintu cyitwa ‘urubura rw’ubururu’.”

Avuga ko barwita urubura rw’ubururu kuko biba ari uruvange rw’inkari n’umuti wica imyanda w’ubururu.

Ati: “Ibyo mbere byarabaga – bitari buri gihe, ariko byarabaga rwose. Byagwaga mu bintu bimeze nk’uduce tw’urubura. Ntabwo byari ibintu byiza.”

Paul d’Iver, umugabo wabonye ibi bigwa, yabwiye BBC Radio Berkshire uko byagenze.

Ati: “Nari nsohotse mu bitaro Pricess Margaret maze indege ya Air Canada ihanyura iri ku butumburuke bwo hafi, birumvikana yariho yegera Heathrow.

“Nuko ikintu kinini cy’urubura gihanuka mu gice cy’amapine y’indege kigwa muri metero hafi 3,6 imbere yanjye.”

Paul avuga ko ari amahirwe kuba agihumeka, ndetse yibaza ko mugenzi we w’i Berkshire nawe akwiye kwibona nk’umunyamahirwe.

Ati: “Ntekereza ko uriya byaguyeho ari ibisukika yagize amahirwe, kuko iyo biza kuba urubura rw’ubururu rwari kumuhitana.”

Mu 2016, urwego rushinzwe iby’indege mu Bwongereza rwabwiye BBC ko urubura rw’ubururu rwagwaga ahantu hatandukanye hafi inshuro 25 buri mwaka mu ngendo miliyoni 2,5 ziba buri mwaka mu kirere cy’Ubwongereza, gusa ibyo birumvikana ko bitaba aho gusa.

Ibyabaye ku rwego mpuzamahanga

Mu bantu bavuze ko imyanda ivuye mu dege yabaguyeho harimo umuntu wari wibereye mu birori muri leta ya Pennysylvania muri Amerika.

How to ruin a Sweet 16 Party? Plane releases its “bathroom contents” above them! Story at 10 on @FOX29philly pic.twitter.com/65N8dqQPvA— Brad Sattin (@BradSattin) May 19, 2015

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga

Joe Cambray, w’i Levittown, yabwiye televiziyo yaho uko ibirori by’isabukuru y’imyaka 16 y’umukobwa we byatobwe ubwo “ikintu cy’ubugome cyaguye ku bantu”.

Ku bw’amahirwe, ihema yari yateye kubera ibyo birori ryarengeye benshi mu batumiwe n’ako kaga kituye mu birori.

Hari kandi ikibumbe cy’urubura cyaguye muri leta ya Haryana mu majyaruguru y’Ubuhinde mu kwezi kwa mbere 2018, nacyo ngo cyari kigizwe n’imyanda y’abantu yahanutse mu ndege.

Icyo kibumbe cy’urubura gifite hagati ya 10 – 12Kg cyaguye mu gace kitwa Fazilpur Badli giteza “urusaku rukomeye”.

Icyo kibumbe cy'urubura cyashwanyukiye mu gace kitwa Fazilpur Badli, mu buhinde cyari kigizwe n'imyanda y'abantu
Icyo kibumbe cy’urubura cyashwanyukiye mu gace kitwa Fazilpur Badli, mu buhinde cyari kigizwe n’imyanda y’abantu

Umutegetsi wo muri ako gace yabwiye BBC ko bamwe mu bahatuye bagizengo ni ikintu “kidasanzwe kivuye mu isanzure”. Ati: “Numvise ko hari abatwayeho ibipimo ngo bajye gusuzumira iwabo.”

Ikinyamakuru Times cyo muri India cyavuze ko umugore w’imyaka 60 yaguweho n’urubura rw’ubururu bivugwa ko rwanganaga n’umupira wa football mu kwa 12/2005.

Mu Buhinde, kimwe no mu bindi bihugu byinshi ku isi, hari abemera ko bisobanura amahirwe iyo inyoni ikunereye, ariko siko byagendekeye uriya muhindekazi ubwo ‘indege yari imunereye’.

Yarakomeretse cyane ku rutugu, ariko ababibonye bavuga ko amahirwe yagize ari uko urwo rubura rwabanje kwihonda ku gisenge cy’inzu mbere y’uko rumwituraho, naho ubundi aba yarahasize ubuzima.

Kurwanya aka kaga

Bray afite amakuru meza kuri uriya wahuye n’akaga i Windsor, ariko dushobora kuba benshi kurushaho bagomba gutangira kugenzura indege ziciye hejuru yacu.

Abashinzwe iby’indege bari guhindura uburyo indege zegera ikibuga cyazo iyo ziri kumanuka.

M. Bray ati: “Bari gushyiraho icyo bise uburyo bw’umubirikira (entonnoir/funnel). Kugeza ubu, indege zose zimanukira mu buryo bw’inzira y’umurongo umwe.

“Tekereza umubirikira mu kirere – bizaha indege umwanya wo kumanukira ahantu hagari.”

Kuri Bray, kuko indege zitazaba zikomeje guca mu muhanda mutoya, ibyago by’aho akaga nka kariya bigera haziyongera, bivuze ko abaturiye inzira y’indege ku bibuga by’indege bakwitega kugabanuka kw’iriya ‘mvura mbi’.

Ariko abandi baba ku zindi mpande z’ibibuga by’indege nabo ubwo bakaba bazanywe mu gace karimo akaga ko kugubwaho n’iriya myanda.

Icyo gihe, Bray avuga ko nk’umugabo wa Windsor agomba guhita asaba indishyi z’akababaro.

Izina rya kompanyi y’indege yamutayeho imyanda ntiryabwiwe BBC. Ariko Madamu Davies yavuganye n’iyo kompanyi, yahakanye ko indege yabo yari muri ako gace, ariko nyuma ikaza kubyemera uwo mugabo abiberetse kuri application ikurikirana ingendo z’indege.

Byabaye ngombwa ko yihangana

Umuturage witwa Andrew Hall, wari mu nama ya rya huriro mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko mugenzi wabo afite ishingiro ryo gusaba indishyi kubera ibyamubayeho.

Yagize ati: “Inganda z’amazi iyo zishyize amazi mabi mu migezi zicibwa amande ya za miliyoni, iyo indege zimennye imyanda ku mitwe y’abantu ndumva ari byo bibi cyane, mu by’ukuri.”

Ubusanzwe indege zimanukira mu nzira imwe kugeza ubu. Uburyo bushya buzatuma zururukira ahatandukanye
Ubusanzwe indege zimanukira mu nzira imwe kugeza ubu. Uburyo bushya buzatuma zururukira ahatandukanye

Ariko madamu Davies avuga ko uwo muturage yiyemeje kureka kuregera indishyi ku mwishingizi we.

Ati: “Byabaye ngombwa ko yihangana.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItegeko ritavugwaho rumwe n’abanyamakuru mu Rwanda ryahawe igihe cy’inzibacyuho
Next articleAS Kigali inyagiye Kiyovu, Haruna arigaragaza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here