Home Ubutabera Indi ngingo ikocamye yaregewe Urukiko rw’ikirenga

Indi ngingo ikocamye yaregewe Urukiko rw’ikirenga

0

Kuri uyu wa kane taliki ya 4 Werurwe 2021, mu rukiko rw’’ikirenga hagiye kongera kubera urubanza ruregwamo amategeko abangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu Rwanda.

Me Asiimwe Frank  utuye mu mujyi wa Kigali niwe watanze ikirego asaba ko ingingo ya 52 igika cyayo cya 3 mu itegeko no 30/2018 ryo kuwa 02/06/201/ rigena ububasha bw’inkiko, ryasohotse mu igazeti ya leta nomero 02/06/2018  kuko ritubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu atangwa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 29.

Iyi ngingo iregwa igira iti: “…icyakora kandi ubujujrire bwa kabiri nti bushobora kwakirwa ku manza z’ababuranye bemera ibyo baregwa, cyangwa ku muburanyi watsinzwe mu nkiko zombi hashingiwe ku mpamvu zimwe.”

Asiimwe avuga ko iyi ngingo ibangamiye uburenganzira bwa muntu kuko byaba bivuze ko nubwo mu nkiko zo hasi urubanza rwaba rwaraciwe hirengagijwe amategeko hadashingiwe ku bimenyetso, habayeho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwumuburanyi, kuba byakozwe ku mpamvu zimwe bigatuma uwatinze ajurira ubujurire bwe butakirwa hashingiwe kuri iyo ngingo twavuze haruguru.

 Utanga ikirego mu rukiko aba asaba ko urukiko rusuzuma icyo yaregeye maze rukagifataho icyemezo, ariko ingingo iregerwa ibuza ko urubanza rucibwa ko umucamanza agarukira gusa ku gusuzuma niba urubanza rwaraciwe ku mpamvu zimwe.

Asiimwe yemeza ko izi manza zakabaye zisuzumwa mu mizi yazo bityo umwanzuro ugafatwa hashiwe ku bimenyetso bishya byagaragajwe aho kureba gusa inshuro rwaburanwe.

Iri tegeko riregwa Asiimwe asanga rihabanye n’ibiteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda igira iti “ buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera buboneye”.

Mu kurega iki kirego Me Asiimwe yishingikirije ingingo ya 72 y’iryo tegeko twavuze haruguru rigena ububasha bw’inkiko ivuga ko umuntu ku giti cye, ikigo cyangwa umuryango ufite ubuzima gatozi bashobora kuregera urukiko rw’ikirenga basaba kwemeza ko itegeko rinyuranyije n’itegeko nshinga iyo babifitemo inyungu.

Twabibutsa ko muri 2019 Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard mu rukiko rw’ikirenga gusa rugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Turakomeza kubakurikirana iby’uru rubanza.

Uwizeyimana Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbaze mfite umugore w’umukanishi, zimwe mu mvugo zipfobya abagore zigikoreshwa
Next articleRubavu: Abavoca bunganira abaturage ba Goma barishimira ihinduka ry’ibiciro byo kwipimisha Covi-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here