Home Amakuru Ingabo za Uganda, UPDF, zongerewe igihe muri Congo

Ingabo za Uganda, UPDF, zongerewe igihe muri Congo

0

Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byemeranyijwe kongerera igihe igikorwa cya gisirikare bihuriyeho byatangiye mu mpera y’umwaka ushize cyo kurwanya intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorera mu burasirazuba bwa Congo.

Umuvugizi w’icyo gikorwa Colonel Mak Hazukay wo mu ngabo za Congo (FARDC) yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko ku wa gatatu ubuyobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi bwashyize umukono ku masezerano yongerera igihe ‘Operation Shujaa’.

Byabereye mu mujyi wa Fort Portal mu karere ka Kabarole mu burengerazuba bwa Uganda.

Hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’ingabo za Uganda (UPDF) buvuze ko bugiye gutahukana abasirikare babwo bari muri icyo gikorwa.

Col Hazukay yavuze ko FARDC na UPDF bemeranyijwe kongerera igihe icyo gikorwa muri iki cyiciro cya gatatu cy’ubu butumwa kuko inkeke ku mutekano “itaranduwe”.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye ikorera muri Congo isubiramo amagambo ye avuga ko cyongereweho amezi abiri.

Mbere, byari biteganyijwe ko ‘Operation Shujaa’ imara amezi atandatu.

Hashize amezi atandatu abasirikare ba Uganda batari umunsi ya 1,700 – amakuru avuga ko ari abo mu mutwe wihariye – boherejwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri mu burasirazuba bwa DR Congo guhashya umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF).

Mu gihe cy’imyaka irenga 10 ishize, abo ni bo basirikare ba mbere benshi b’amahanga boherejwe muri DR Congo, uretse abo mu ngabo zo kubungabunga amahoro za ONU zizwi nka MONUSCO.

Inkuru bifitanye isano

yatangiye nk’imyivumbagatanyo muri Uganda, ariko kuva mu mpera y’imyaka ya 1990 yashinze imizi muri Congo.

Mu 2019 ADF yatangaje ko iyobotse umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS). Mu myaka ibiri ishize ishinjwa ko yishe abaturage babarirwa mu magana mu bitero byayo.

Uganda ishinja ADF kuba ari yo yagabye igitero cy’ibisasu by’ubwiyahuzi mu murwa mukuru Kampala ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, cyiciwemo abantu barindwi, barimo n’abiyahuzi. Umutwe wa IS wigambye icyo gitero.

Umutwe wa IS wigambye ko ari wo wagabye igitero ku cyumweru mu cyaro cyo mu ntara ya Kivu ya ruguru, cyiciwemo abaturage b’abasivile batari munsi ya 15, nkuko bitangazwa na Reuters.

Umutwe wa ADF ni umwe muri myinshi imaze imyaka irenga 10 irwanira ubutaka mu burasirazuba bwa Congo gakize ku mabuye y’agaciro. Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe naho abandi babarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda na Senegal ntibavuga rumwe ku uzakira umukino w’ibihugu byombi
Next articleUmwamikazi Elizabeti wa 2 mu birori byo kwizihiza imyaka 70 amaze ku ngoma
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here