Home Politike Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza Congo

Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza Congo

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nkuko amakuru ava muri iki gihugu abyemeza.

Ikinyamakuru Lesvolcansnews kivuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo zifata ubutaka buriho imidugudu itanu irimo KABUHANGA, NGOBERA na CHEGERA.

Andi makuru ava muri Congo nayo yemeza ko ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo zikurikiye abantu batazwi babanje kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda baturutse muri Congo na nyuma bakongera guhungirayo.

Ibi byemejwe kandi n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe kurwanya inyashyamba muri Congo  mu bitera bya operation Sokola 2, Majoro Guillaume Ndjuke.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntacyo ingabo ziratangaza kuri ibi bitero

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleManishimwe Djabel afashije APR fc kwihagararaho imbere ya Etoile du Sahel
Next articleYahimbye urupfu rwe kubera uburiganya yari amaze gukora

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here