Home Amakuru Ingabo z’Uburusiya zasabye kuza muri Congo

Ingabo z’Uburusiya zasabye kuza muri Congo

0

Televiziyo ya Leta yatangaje ko ambasaderi w’Uburusiya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yemeye ko igihugu cye cyiteguye gufasha igihugu cya Congo guhagarika burundu imitwe y’itwaje intwaro iri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

RTNC yatangaje ko Alexey Sentebov yahuye na guverineri w’intara ya Kivu , Constant Ndima Kongba, maze amubwira ko “Uburusiya bwiteguye gufasha DR Congo mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro”.

Nta bindi bisobanuro birambuye byatanzwe mu byaganiriweho n’aba bombi. ntihigeze hatangazwa n’umwanzuro wa Congo ku kuba wakwemera ubu bufasha.

DR Congo irwanya inyeshyamba zimaze igihe kinini mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Ituri, aho imitwe yitwaje intwaro irenga 100 yagiye yigarurira imidugudu itandukanye.

kugeza ubu mu Burasirazuba bwa Congo hari ingabo z’umuryango w’abibumbye zimahaze igihe zirwanya iyi mitwe ariko n’imishya ivuka buri munsi ahakaba hari n’imitwe ikorana na Leta ya Kisilamu ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku Isi.

Uburusiya bwagize uruhare mu guhosha amakimbirane atandukanye muri Afurika, harimo muri Mali, Repubulika ya Centrafrique, Mozambike, Sudani na Libiya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCAR: Abafaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida barekuwe
Next articleMinisitiri w’ubutebare w’u Burundi ari mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here