Home Amakuru Inka yo mu gace ka Busia muri Kenya yihagarika nk’abantu yatangaje benshi

Inka yo mu gace ka Busia muri Kenya yihagarika nk’abantu yatangaje benshi

0

Inka yo mu gace kita Busia muri Kenya yihagarika nk’abantu yateje ururondogoro mu baturage, nkuko Ikinyamakuru cyitwa TUKO NEWS cyibitangaza, ngo iri tungo ryateje icyoba mu baturage nkuko uwitwa Masolo Mabonga.

Abaturage bakaba bavuga ko iyi nka ifite amahane cyane, kandi ko ngo ifite n’ubushobozi bwo gutera umugeri nubwo yaba  iri kure-Kandi bikaba bicyekwa ko iyi nka kandi ifite n’ubushobozi bwo kumva ibyo abantu bavuga kandi batayegereye. Akaba ari muri uru rwego abaturage barimo gutakambira Leta kugirango ibakize iyi nka bita (umudayimoni.”

Abaturage bo mu cyaro cyitwa Nanjyekho muri Busia bakaba baratashywe n’icyoba bitewe n’iyi nka yitwara nk’abantu. Nkuko abaturage babigaragaje ku 5 Gashyantare 2021, ngo Iyi nka y’ibihogo ubundi ngo hari ubwo iba ifite imico myiza, ariko bikagenda bihindagurika , kandi ko  idafite nyirayo uzwi, bityo bakaba batazi ukuntu yaba yarageze muri icyo cyaro, Ikindi kandi nuko iyi nka ngo iba irimo kugendagenda muri icyo cyaro,  ariko ngo iyo arabutswe  abagabo rubura gica.

Bakaba bavuga ko yateye umugeri umugabo wari uhagaze muri metero 50 ikamuvuna urubavu, nkuko bivugwa na Shaban Wandera, aho uwatewe umugeri n’iri tungo nanubu akiri mu bitaro.

Abaturage bo muri  Busia bakaba bakeka ko iyo nka yaba yaribwe, hanyuma nyirayo akifashisha amarozi mu rwego rwo kugirango yitware nkuko irimo kubigenza. Naliaka Priscilla akaba avuga ko iyi nka yakomerekeje n’umuturanyi we ku rutugu uri mu bitaro kugeza magingo aya.

Alphonse RUTAZIGWA

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid 19 yatumye bamwe mu bakurikiranwe n’inkiko batabona ubutabera ku gihe
Next articleInteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here