Urukiko rwa rubanda rwa Paris ruzwi nka Cour d’Assises rwarekuye Muhayimana Claude by’agatenyo nyuma y’igihe gito rurekuye Bukibaruta Laurent bombi bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Claude Muhayimana muri 2021 yakatiwe n’uru rukiko igihano cyo gufungwa imyaka 14 nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside. yarekuwe kugirango azakurikirane urubanza rwe mu bujurere bwatanzwe n’ubushinjacyaha butishimiye ibihano yahawe.
Muhayimana Claude yahamijwe gukorera Jenoside abatutsi bari batuye mu bice bya Gitwa na Bisesero, ubu ni mu Karere ka Karongi. yanahamijwe kandi icyaha cyo gupakira abajandarume bakajyanwa kwica Abatutsi bo ku Kibuye no mu misozi ihakikije.
Urukiko ruvuga ko Muhayimana arakomeza gukurikiranwa adafunzwe mu gihe urubanza rwe mu bujurire rutaraburanwa ngo runafatweho icyemezo.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko rwa rubanda ruvuga ko rutanyuzwe n’ibihano rwahaye Muyahimana kuko ari bito
Urukiko rwatangaje ko agomba kuba arekuwe akazagaruka kumva ubujurire ariko ntiharatangazwa igihe urubanza mu bujurire ruzatangirira.
Abunganira Muhayimana bashimye icyemezo cy’urukiko cyo kumurekura bavuga ko gishyize mu gaciro kubera ko gukomeza gufunga umuntu utarabunishwa mu bujurire bwatanzwe n’ubushinjacyaha byaba bidahuje n’ubutabera.
Umwe mu bamwunganira witwa Me Philippe Meilhac avuga ko kumufungura ari ingenzi kubera ko no mu gihe yari amaze afunzwe, nta kibazo yigeze ateza.
Claude Muhayimana ni umwe mu bamaze kuburanira mu nkiko z’ubufaransa zinabahamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi barimo Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo muri 14, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bombi bakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka wi 1016.
Uheruka gukatirwa n’izi nkiko muri 2022 kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti ni Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro wakatiwe imyaka 20 y’igifungo ariko nawe agahita afungurwa kubera impamvu z’uburwayi.
Muri uyu mwaka wa 2023 mu Bufaransa kandi hategerejwe urubanza rwa Munyemana Sosthene, rumaze imyaka 28 rutegerejwe. inkiko zo mu Bufaransa zivuga ko azazitaba mu mpera z’uyu mwaka.