Home Uncategorized Inkingo za Covid-19 z’Abashinwa zigiye gutangwa mu Rwanda

Inkingo za Covid-19 z’Abashinwa zigiye gutangwa mu Rwanda

0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzakira inkingo zisaga 200,000 zakorewe mu Gihugu cy’Uushinwa zizwi nka Sinopharm, ziziyongera mu zirimo gukoreshwa mu gukingira COVID-19.

Yavuze ko kuva mu byumweru bitatu bishize u Rwanda nibura buri wa Mbere rwakira inkingo 220,000 za Pfizer, zigenda zisaranganywa abaturarwanda hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje ati “Mu kindi cyumweru kizaza hari n’izindi zizaza, kuko hari inkingo zimaze kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye zirenze izo twari tumenyereye nka Moderna, Pfizer, AstraZeneca, na Sinopharm –  ni urukingo rwakozwe n’Abashinwa – Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO) wamaze kurwemeza ku buryo mu minsi iri imbere tuzakira inkingo zisaga 200,000 tuzifashisha mu gukingira.”

“Bityo rero hari icyizere, kuko urukingo nicyo gisubizo navuga kirambye ku kibazo cya COVID-19. Ziri ikuboneka, Leta yashyizemo amafaranga akwiriye kugira ngo ziboneke, turazitanga dusaranganya abazikeneye kurusha abandi mucyiciro cya mbere.” Yari kuri televiziyo y’igihugu.

WHO igaragaza ko mu igerageza ryakorewe ku bantu benshi, urukingo rwa Sinopharm basanze rushobora kurinda umuntu kugaragaza ibimenyetso bya SARS-CoV-2 – virus itera COVID-19 – ku gipimo cya 79%.

Ni ubwirinzi umuntu agira guhera ku munsi wa 14 kuzamura, uhereye igihe yaboneye urukingo rwa kabiri. Hagati y’urukingo rwa mbere n’urwa kabiri hashyirwamo intera y’iminsi 21.

Uru rukingo kandi rurinda umuntu wanduye kuremba ku gipimo cya 79%.

Minisitiri Ngamije yavuze ko abantu bakwiye kwitabira kwikingiza, kugira ngo bitazagera aho biba itegeko ko utajya ahantu runaka kubera ko utikingije, kandi atari uko inkingo zabuze.

U Rwanda rumaze iminsi rukingira abantu benshi. Haherewe ku bantu bakuru n’abakozi bo kwa muganga, ubu hagezweho abantu bose bafite guhera ku myaka 40 kuzamura.

Mu bakingirwa harimo n’abagore batwite inda irengeje amezi atatu cyangwa bonsa.

Abantu batabasha kugera ahakingirirwa nk’abakecuru, abasaza n’abafite ubundi burwayi, barimo gukingirwa basanzwe mu ngo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma yo gufungwa no gusezera umupira Kwizera Olivier yahamagawe mu Mavubi
Next articleTwohereza ingabo mu mahanga kuko dushoboye kwirinda- Col Rwivanga abwira IS
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here