Home Ubuzima Inkingo za COVID-19 zatangiye gutangwa mu Rwanda

Inkingo za COVID-19 zatangiye gutangwa mu Rwanda

0
FILE PHOTO: Vials with a sticker reading, "COVID-19 / Coronavirus vaccine / Injection only" and a medical syringe are seen in front of a displayed Pfizer logo in this illustration taken October 31, 2020. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo

Mu gihe inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko inking za COVID 19 zizagera mu Rwanda tariki 15 Gashyantare 2021, bamwe mu baganga bo mu mavuriro amwe n’amwe ya Leta bamaze gukingirwa kandi icyo gikorwa kirakomeje.

Inkingo za Covid-19 zageze mu Rwanda. (photo REUTERS)

Amakuru dukesha umwe mu baganga baruhawe ukora mu bitaro bya CHUK, utarashatse ko dutangaza izina rye, yadutangarije ko mu mpera z’iki cyumweru bamwe mu baganga batewe urukingo rwa Pfizer-BioNTech.

Mu kiganiro Integonews yagiranye n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Juliet Mahoro Niyingabira, yatubwiye ko ubusanzwe biteganyijwe ko abantu ba mbere bazakingirwa kumugaragaro mu mpera z’ukukwezi kwa Gashyantare.

Yagize ati: “Ubu turi mu myiteguro yo gukingira ariko ikingira nyirizina rizatangira muri ibyo bihe.

Ku makuru avuga ko mu bitaro nka CHUK n’iby’ Umwami Faisal abaganga ba mbere batewe urukingo rwa COVID-19, Juliet Mahoro Niyingabira, avuga ko ayo makuru atayazi ko twayabaza abayobozi b’ibyo bitaro.

Yagize ati: “Nka Minisiteri y’ubuzima turateganya kuzatangira icyo gikorwa mu mpera z’ukukwezi kandi abanyarwanda bazabimenyeshwa.

Uyu muyobozi ntahakana cyangwa ngo yemeze niba inkingo za Pfizer-BioNTech zamaze kugera mu Rwanda nk’uko rwazemerewe muri gahunda ya COVAX, gusa ahamya ko barangije guhitamo abazakingirwa no gutegura ibikoresho bizakenerwa harimo ibizabikwamo izo nkingo.

Mu gushaka kumenya amakuru y’impamo, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya CHUK Dr Theobald Hategekimana avugana n ‘integonews yavuze ko bazatangira muri iki cyumweru ariko yirinda kwemeza ko hari abaganga bahawe urwo rukingo.

Si mu bitaro bya CHUK bamwe mu baganga batangiye guhabwa urukingo rwa Covid-19 kuko hari umuganga wo muri Faisal, nawe utarashatse ko dutangaza izina rye, waduhamirije ko yatewe urwo rukingo.

U Rwanda ruherutse kugura ibyuma bizifashishwa mu kubika inkingo aho izo frigo zifite ububasha bwo kubikwamo ibintu mu bukonje bwa dogere 80.

U Rwanda rurateganya inkingo za Pfizer-BioNTech zigera ku 102 960, izindi ni izakozwe na Astra Zenica zigera ku bihumbi 996, zose hamwe ni miliyoni 1.098 960 zikazakingira abantu 549,480.

Hateganyijwe ko abateganyijwe gufata izi nkingo ari abantu bari hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego z’ubuzima, abafite indwara karande hamwe n’abantu bahura n’abantu benshi barimo abapolisi n’abandi bakora akazi nk’ akabo.

Ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye 17200, abakize 13,937 abamaze gupfani 236.

Mwitende J. Claude

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi
Next articleAbafunzwe mu gihe cya covid-19 babaho nabi kubera kudasurwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here