Home Amakuru Inkuru zicukumbuye ni zijyane no kuzisesengura mbere yo gutangazwa- Mbanda Gerard

Inkuru zicukumbuye ni zijyane no kuzisesengura mbere yo gutangazwa- Mbanda Gerard

0
Umunyamakuru Olivier Ngabirano akaba n'umuyobozi kuri Radiyo na TV1.

Abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye barakenewe kuko izindi nzego zibafata nk’ abafatanyabikorwa. Ibyo ni ibyagarutsweho na Mbanda Gerard Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakumuri RGB, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye yateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda(ARJ)

Ubwo abanyamakuru bari mu kiganiro (foto The profile)

Agira ati“Abakora inkuru zicukumbuye bakwiye kwibanda ku nkuru zikoranye ubunyamwuga, bagasesengura bakamenya kuvangura ibinyoma n’ibihuha, bagatangaza amakuru ashingiye k’ukuri kugira ngo zitayobya abazumva, ndetse ukanagenzura niba koko ibimenyetso ufite bifite ireme”

Akomeza avuga ko ibihuha bikunze kugaragara mu bitangazamakuru bikomeye ku isi, aho batakibanda ku nkuru zikenewe ahubwo bakareba inyungu zabo nk’igitangazamakuru bituma abaturage bagabanya icyizere bafitiye ibyo bitangazamakuru

Ashimangira ko mu Rwanda hakiri amahirwe kuko abene gihugu bafitiye icyizere itagazamakuru bityo itangazamakuru rikaba rikwiye gukora inkuru zizana impinduka mu nyungu z’abaturage.

Aldo Havugimana uhagararariye ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ nawe yavuze ko abanyamakuru bakora amakuru acukumbuye bagomba kwisanzura ariko birinda kuba abafatanyacyaha no kwinjira mu byaha.

Abanyamakuru baganira uko bateza imbere itangazamakuru ricukumbura (foto The profile)

Rugambwa Gerard na Edmund Kagire ni abanyamakuru bafite ubunararibonye mu itangazamakuru, batanze ibiganiro bitandukanye ku mutekano w’abanyamakuru mu gihe bakora inkuru zicukumbuye, uburyo bagombagu gukurikiza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru bakagira amakenga kugira ngo batagwa mu mutego uwo ariwo wose.

Uwiringiyimana Clement nawe usanzwe akora inkuru zicukumbuye yabwiye abanyamakuru ko kwinjira mu mwuga wo gucukumbura inkuru bitoroshye kuko bikuzanira abanzi benshi, cyane cyane abo ushaka kugaragaza amakosa yabo.

Olivier Ngabirano nawe nk’umwe mu bayobozi b’ibinyamakuru bikomeye mu Rwanda, yatanze igitekerezo ko hashyirwa ho ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbura, ndetse anerekana imbanziriza mushinga waryo.

Umunyamakuru Olivier Ngabirano akaba n’umuyobozi kuri Radiyo na TV1.

Abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye bahawe inkunga y’amafaranga yo kujya gutara inkuru zicukumbuye, babifashijwemo n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB

Uwizeyimana Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKu birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo hatashywe Hotel y’Akataraboneka
Next articleI Burengerazuba: Bageze kuri byinshi kubera Amasezerano community banking

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here