Mu ijoro ryakeye nibwo Perezida Kagame yasimbuje uwari umuyobozi mukuru wa Polisi, Dan Munyuza, wari umaze imyaka itanu kuri uyu mwanya amusimbuza uwari umwungirije Namuhoranye Felix.
Muri iyi nkuru turibukiranya mu gihe cya vuba ibyo Perezida Kagame yavuze anenga polisi y’igihugu n’ubwo udashobora kwemeza ko aribyo byatumye ihindurirwa umuyobozi kuko hari na byinshi polisi y’igihugu yagezeho mu gihe yayoborwaga na Dan Munyuza.
- Inyamaswa yaryaga inyana mu Karere ka Nyabihu
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, ubwo perezida Kagame yakiraga indahiro z’abayobozi mu nteko ishingamategeko, Perezida Kaagame yakomoje ku kibazo cyari kimaze igihe kivugwa cy’inyamaswa yaryaga inyana z’abaturage yaraburiwe igisubizo. Icyo gihe peerezida Kagame yanenze abashinzwe umutekano barimo na polisi y’igihugu.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati : ““Ejo bundi abaturage baratakamba ngo inyamaswa zabamariye amatungo, mfata telefoni mpamagara Polisi mbabaza iby’izo nyamaswa bati twabibonye, ibi byanditswe bimaze igihe, ibi mwari mubizi n’igihe cyose bimaze, rwose nta soni bati: twari tubizi.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko yabajije abo mu mutekano bamusubiza ko bagiye kugira icyo bakora, ababwira ko icyo ababaza atari icyo bagiye gukora ahubwo ari icyo bakoze cyangwa batakoze bakamubwira n’impamvu.
Perezida Kagame yanenze abayobozi bamenye kiriya kibazo bakakirenza ingohe kugeza ubwo inka z’abaturage zishwe n’inyamaswa kugeza ubwo bibaye kimomo ku mbuga nkoranyambaga.
2. Ku byapa byo mu muhanda
Mu mpera z’umwaka wi 2021, benshi mu banyarwanda batunze imodoka cyangwa abazitwara binubiraga ibyapa byo mu muhanda byabasabaga kugendera ku muvuduko muto ababirenzeho bakabihanirwa. Icyo gihe hari abavugaga ko ibi byapa bitabafasha mu ngendo zabo za buri munsi. Amajwi y’ababinengaga yageze kuri Perezida Kagame maze asaba Polisi y’Igihugu n’abandi bashinzwe umutekano wo mu muhanda, gukora amavugurura ku buryo abakoresha imodoka bagenda neza kandi bihuta ariko na none ntibakore impanuka.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko wagira ngo abari baragennnye umuvuduko wagenderwagaho icyo gihe bashakaga gutubura amafaranga cyane kandi bidakwiriye.
Yagize ati “Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane ariko ni ibintu bibiri dushaka guhuza. Sinshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya.”
- Polisi yananiwe gufata umudepite watwaraga imodoka yasinze
Iki nicyo gihe perezida Kagame yaherukiraga kuvuga kuri polisi y’Igihugu mu ruhame avuga ku byo yagombaga gukora itakoze. Iki gihe yari munama ngaruka mwaka y’ihuriro Unity Club Intwararumuri, ubwo yavugaga uburyo yatunguwe no kubona muri raporo z’umutekano umudepite uhora atwaye imodoka yanyoye ibisindisha polisi ntigire icyo imukoraho.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo kubona ibyo bintu yahamagaye Umukuru wa Polisi y’u Rwanda amubaza icyatumye badafata uwo Mudepite ngo akurikiranwe kubera ko ibyo yakoze bitemewe n’amategeko kandi bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’Abanyarwanda, Umukuru wa Polisi ngo amusubiza ko Abadepite bagira ubudahangarwa.
Perezida Kagame yavuze ko iby’ubudahangarwa bya Depite bitabonerwa ibisobanuro aramutse agize abo ahitana kubera isindwe.