Home Imikino Intambara ya Babua, perezida wivanga, gusimbuka urupangu ibyatumye Karekezi yirukanwa

Intambara ya Babua, perezida wivanga, gusimbuka urupangu ibyatumye Karekezi yirukanwa

0

Nyuma y’amasaha make bitangajwe ko Kiyovu Sport yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier, muri iki gitondo atangaje zimwe mu mpamvu zatumye yirukanwa zirimo izimuturukaho n’izindi zituruka ku bayobozi be n’abakinnyi yatozaga.

Uyu mutoza aganira na Radio Rwanda yemeye ko perezida w’ikipe ya Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal yivanze mu nshingano ze bitari rimwe cyangwa kabiri amubuza gukinisha abakinnyi runaka akamutegeka gukinisha abandi.

“Nanze guterana na perezida amagambo kuwa gatandatu n’ijoro ndamusezera mubwira ko yashaka undi mutoza yifuza.” Karekzi akomeza avuga intandaro yabyo.

“ Kuwa gatanu Perezida yarampamagaye ambwira ko adashaka abakinnyi nka Tubane na Habamahoro Vincent, mubwira ko ari njye ukoresha imyitozo njye nta kibazo mbafiteho. Nyuma y’umukino tumaze gutsindwa yansabye ibisobanuro mubwira ko nawe yarebye umukino nta bindi bisobanuro. Nyuma ambaza impamvu ntakinishije Babua Samson na Mbape.” Karekezi Olivire auga impamvu atakinishije aba bakinnyi.

“ Imyitozo yanyuma Babua Samson ntiyarangije imyitozo kuko yashakaga gukubita umukinnyi mugenzi we ( Munezero Fiston) yari afite umujinya ninjye wabakijije kuko ntawundi wagombaga kubakiza, yahise ataha atarangije imyitozo nanjye mukura ku rutonde nari gukoresha ku mukino wa Rutsiro.” Izi ni zimwe mu mpamvu Karekezi Olivier avuga ko zatumye asezera gusa abeshyuza amakuru avuga ko yasohotse aho iyi kipe iba ku Ruyenzi asimbutse urupangu kuko ngo yasezeye bagenzi be akanasohokana ibye byose.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Kiyovu Sport yatangaje ko itandukanye na Karekezi Olivier nyuma yo gusohoka aho ikipe icumbitse ntawe amenyesheje. Gusa ibi byaje bikurikira umusaruro muke w’iyi kipe wagaragaye nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ufungura shampiyona.

“ Kiyovu ifite abakinnyi ariko nta bushake bafte bwo gukorera ikipe” Karekezi avuga ku mpamvu z’umusaruro muke wa Kiyovu sport.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSugira afashije Rayon sport kwikura imbere ya Gasogi mu mukino warebwe n’abarenga 5000
Next articlePerezida Kagame yagaragaje ko nta cyizere cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here