Home Politike Intambara yakajije umurego hagati ya Armenia na Azerbaijan

Intambara yakajije umurego hagati ya Armenia na Azerbaijan

0

Imirwano hagati ya Armenian na Azerbaijan yakomeje uyu munsi kuwa mbere mu gitondo aho ingabo z’impande zombi zohereje imitwe irasa imizinga ku rugamba.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko impande zombi ziri kurwana zikoresheje kurasana ibisasu birasirwa kure. Aya ni amwe mu makimbirane amaze igihe kinini ku isi, dore ko bapfa ubutaka buri hagati ya Armenia na Azerbaijan.

Biravugwa ko abantu bagera kuri 23 bishwe mu mirwano yo ku cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, mu gihe ibi bihugu byombi byahoze ari iby’abasoviyeti biri kurwana bipfa agace kitwa Nagorno-Karabakh.

Aka karere ku rwego mpuzamahanga kemerwa nk’agace ka Azerbaijan ariko kakagenzurwa n’abo mu bwoko bw’aba-Armenia. Ubwo aya makimbirane yatangiraga ahagana mu myaka ya 1990 hapfuye abantu babarirwa mu bihumbi.

Ilham Aliyev, Perezida wa Azerbaijan ku cyumweru yatangaje ko afite icyizere cyo kwisubiza aka karere. Amategeko yo mu ntambara yatangajwe mu gihe havugwa ibikorwa by’urugomo mu bice bimwe bya Azerbaijan, kimwe no muri Armenia na Nagorno-Karabakh.

Uko ikibazo giteye

Amakimbirane muri aka gace k’imisozi ya Caucase ntiyigeze abonerwa umuti mu myaka irenga mirongo itatu ishize aho hagiye haba imirwano ya hato na hato. Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, imirwano ku mupaka yaguyemo abantu bagera kuri 16, byateye imyigaragambyo mu murwa mukuru Baku wa Azerbaijan, isaba ko leta ihaguruka ikisubiza kariya gace.

Imirwano ikomeye muri ako gace ishobora guhungabanya isoko rya gazi (gas) ku isi kuko hanyura ibitembo bitwara gaz biyivana mu nyanja ya Caspian biyijyana ku masoko y’isi.

Recep Tayyip Erdogan Perezida wa Turkiya yijeje ubufasha Azerbaijan, asaba n’isi gufasha iki gihugu mu ntambara yo kurwanya abagiteranye ubugome. Azerbaijan ituwe cyane n’abo mu bwoko bw’aba-Turkic kandi ifite imibanire ikomeye na Turkiya.

Abagize icyo bavuga kuri iyi mirwano

Uburusiya, buzwi kuva kera nk’inshuti ya Armenia, bwahamagariye abahanganye guhagarika imirwano hagakorwa ibiganiro byo kugira ngo intambara irangire.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko atewe impungenge nyinshi n’iyi ntambara, asaba impande zombi guhagarika imirwano

Ubufaransa, bufite abantu benshi babubamo bakomoka muri Armenia, bwasabye ihagarikwa ry’imirwano ako kanya, n’ibiganiro.

Iran, ihana imbibi na Azerbaijan na Armenia, yasabye ibi bihugu byombi ko yabibera umuhuza. Perezida Donald Trump we yavuze ko Amerika yifuza ko imirwano ihagarara.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB iri gukurikirana umuyobozi wa gereza ya Gicumbi
Next articleMechanism intensifies hunt for remaining Genocide fugitives

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here