Home Uncategorized Inzoga ya Amstel n’imbuto bimwe mu byahawe Guverineri Habitegeko François wasuye Uburundi

Inzoga ya Amstel n’imbuto bimwe mu byahawe Guverineri Habitegeko François wasuye Uburundi

0

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François yaganiriye na Bizoza Carême umuyobozi w’Intaraya  ya Cibitoke mu Burundi aho yagiriye ibiganiro bigamije gutsura umubano w’Intara zombie.

Kuri uyu wa gatanu nibwo aba bayobozi bombi bahuye bahurira ku mupaka wa Ruhwa utandukanya u Rwanda n’Uburundi mu ntara y’Uburengarazuba.

 Bimwe mu byavuye muri ibi biganiro ni uko aba bayobozi bazajya baura kabiri mu mwaka ni ukuvuga rimwe mu mezi atandatu naho bayobozi b’Uturere ni ukuvuga Meya wa Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda na Musitanteri wa Komini Rugombo bagahura rimwe mu mezi atatu.

Guverinare Habitegeko yagize ati “Twahuye kugira ngo tuganire nk’abayobozi b’izi ntara zombi. Murabizi Abanyarwanda n’Abarundi dusangiye byinshi, dusangiye umuco, barema amasoko barashyingirana. Twagira ngo tuganire turebe uko twasubukura ibiganiro bikajya biba buri gihe rimwe na rimwe byadufasha no kwirinda ibibazo by’imipaka twavugaga.”

Nyuma y’ibiganiro, Guverineri Habitegeko n’itsinda ry’abamuherekeje barimo na Meya w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, bahawe impamba yo kubaherekeza igizwe n’imbuto n’ikaziye ya Amstel, inzoga iri mu zifite igikundiro mu Burundi.

Abinyujije ku rukuta rwa Twitter, Guverineri Habitegeko François, yatangaje ko yishimiye uruzinduko yagiriye muri Cibitoke.

Ati “Mu ruzinduko rw’amateka mu Ntara ya Cibitoke rugamije gutsura umubano twakiriwe na Guverineri w’iyi ntara. Mwarakoze Nyakubahwa Paul Kagame na Perezida Evariste Ndayishimiye mukomeje gukora uko mushoboye kugira ngo abaturage ku mpande zombi bagire amahoro n’iterambere.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda: Gusambanya abana ku isonga mu byaha by’ihohoterwa- Raporo
Next articleKamonyi: Gitifu w’Akagali ushinjwa guta kashe mu kabari yanze kwisobanura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here