Home Amakuru Inzu y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, yatewe n’abantu batazwi

Inzu y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, yatewe n’abantu batazwi

0

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021, inyubako ikoreramo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yatewe n’abantu bataramenyekana.

Ubwo abakozi b’uru rwego bageraga ku kazi kuri uyu wa kane  bbasanze imiryango y’ibiro ifunguye ndetse n’utubati tubikwamo inyandiko zitandukanye twinjiwemo  bigaragara ko uwonjiye muri iyi nyubako hari inyandiko yashakagamo.

Mugisha Emmanuel, Umunyamabanganshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura avuga ko nta kintu bibye muri iyi nyubako urutse utwo tubati twinjiwemo n’abateye iyi nyumabako.

Mugisha ati: “Nta kintu na kimwe bibye. Twasanze utubati tumwe na tumwe dufunguye bisa nk’aho twasatswe, bigaragara ko hari umuntu washakishaga zimwe mu nyandiko tutazi.”

Mugisha akomeza avuga ko basanze ingufuri zimwe z’inyubako bakoreramo basanzwe zishwe izindi zafunguwe neza bigakekwako abahateye bari bafite imfunguzo zidasanzwe zifungura imiryango yose (master key)

Mugisha yemeza ko icyo kibazo cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) aho iperereza rikomeje bakaba bategereje kumenya ibizava muri iryo perereza.

Kuva mu gitondo RIB yari ayshyize ibimenyetso biburira ahakorewe icyaha mu gihe ikomeje iperereza. Bivugwa ko atari ubwa mbere ibiro bya RMC bigabweho ibitero nk’ibi n’abantu bataramenyekana.

n”ubwo ari ibiro by’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwibasiwe iri joro, inyubako rukoreramo ikoreramo ibindi bigo nk’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ARJ, umuryango w’abanyamakuru baharanira impinduka ku baturage MIC, Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bita ku bantu bafite ubumuga Rojaped n’andi mashyirahamwe y’abanyamakuru ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye ariko byo ntibyigeze bigerwaho n’aba bagizi banabi muri iri joro.

Inyubako ikoreramo amashyirahamwe y’abanyamakuru n’ibinyamakuru bitandukanye ariko abateye binjiye mu biro bya RMC gusa
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Amafoto atangaje y’ibirori by’ubwigenge
Next articleBugesera: Abana barenga 1000 bataye ishuri

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here