Home Ubuzima Ireland kwiyahura bikomeje gufata indi ntera

Ireland kwiyahura bikomeje gufata indi ntera

0
Mukuru wa Andrew Hoy hagati, na Nyina Sandra iburyo bombi bakaba bariyahuye.

Intera yo kwiyahura muri Ireland y’Amajyaruguru nimwe mu  ziza ku isonga ku rwego rw’isi yose. abiyahura bakubye inshuro ebyiri Abongereza biyahura. Muri 2018, abantu 307 bariyahuye, muri uwo mwaka, nibwo mukuru wa Andrew nawe yari muri abo.

“ Napfushije mama , data, mukuru wanjye na data wacu bazize kwiyahura.”

 

Nk’indi miryango myinshi  cyane, Andrew Hoy arimo kugerageza kwakira ibyamubayeho, bijyanye no kwiyahura bimaze kuba icyorezo muri Ireland y’Amajyaruguru, kandi bikaba bigaragara ko Leta yananiwe kugira icyo yakora kuri iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Nk’uko Igitangazamakurru ITV dukesha iyi nkuru cyabitangaje ku wa 3 Werurwe 2020, cyatanga ubuhamya bwa Andrew Hoy agira ati, “Ubwo nari mfite imyaka 16 data yariyahuye,  ibi byaradushegeshe, kuko tutari twarigeze kumva uwiyahuye mbere y’ibi, ariko kandi ikibabaje nuko muri iki gihe icyo mwese muri kugenda mwumva ni ukwiyahura,  kwiyahura…….”

Ukwiyahura kwa nyina.

Nk’uko akomeza abivuga, yagize ati “Nicyo kintu cyankomereye kurusha ibindi kumva ngo mama yapfuye.”  Ngo kandi yari abizi ko aziyahura, akurikije uburyo yamubonaga.

Ibigo by’abagiraneza bikaba bivuga ko Ireland y’Amajyarugurru iri mu mayira abiri kubera ibibazo byo mu mutwe byugarije abaturage.

Ku wa kabiri abaturage bakaba barigaragambije basaba leta yabo kugira icyo yakora bikiri mu maguru mashya.

Barashaka ko amafaranga atangwa ku buvuzi bwo mu mutwwe yongerwa, akava kuri 5% y’ingengo y’imari y’icyo gihugu agenerwa urwego rw’ubuzima rwose.

“Ni icya kabiri cy’amafaraanga yo kwita ku buzima bwo mu mutwe,  mu Bwongereza nk’uko Sara Boyce umwe mu mpirimbanyi zihangayikishijwe n’iki kibazo abivuga. “

“Nyamara kandi twe dufite 26% kubarusha, bityo tukaba tugomba kwikubita agashyi, turi abaturage bakiva mu mwiryane, bityo hakaba hari uruherekane rw’ihahamuka.”

Umurage w’ibyago bya  Ireland y’Amajyaruguru umaze igihe bityo akaba ariwo nyirabayazana wo kwiyahura uyu munsi.

Abana baba barakuriye mu mvururu z’umurwa mukuru wa Ireland witwa Belfast bakaba aribo baza ku isonga mu kwiyahura.

Urubyiruko rukaba ruvuga ko rwihebye, kubera ko barurerega iyo rushaka ubufasha, bityo rugategereza amezi n’andi agataha, bagira ngo babone ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.

Gerard Mullan , afite imyaka 17 yagerageje kwiyahura inshurro ebyiri.

“Nategereje ko bangira inama mu rwego rw’ibibazo byo mu mutwe igihe kirekire ndaheba, icyokora ubu nibwo ndimo kubonna ubufasha.” “None ndacyari ku rutonde.”

Leta ikaba yemera koko ko icyo kibazo cyo kwiyahura gihari, kandi ko cyabaye agatereranzamba .

Minisitirri w’ubuzima Robbin Swann yagize ati, “ Gukumira kwiyahura nibyo bindaje ishinga, n’urwego nkuriye.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyamasheke na Rusizi basobanuriwe UPR- Strive Foundation
Next articleSomalia: Ingabo za Kenya zigiye kuva yo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here